Arnold Schwarzenegger yakoze impanuka mu buryo butangaje

Umukinnyi wa filimi, Arnold Schwarzenegger wigeze kuba na Guverineri wa California yagonze umugore mu muhanda wa West Los Angeles.

Feb 6, 2023 - 18:13
Feb 6, 2023 - 18:16
 0
Arnold Schwarzenegger yakoze impanuka mu buryo butangaje


Arnold Schwarzenegger wakinnye muri filimi zitandukanye zikomeye zatumye aba ikemenyabose, nyuma akaza kuba na Guverineri wa California, mu gihe yari atwaye imodoka mu muhanda wo muri West Los Angeles mugitondo cyo ku  Cyumweru, 5 Gashyantare 2023, yagonze umugore wari uri ku igare muri uwo muhanda wo muri ako gace. Umugore yahise yihutanwa kwa muganga.


Amakuru atangazwa na TMZ, avuga ko Arnold Schwarzenegger wari utwaye imodoka yagiye kubona uwo mugore amusanze mu mukono we, aba aramugonze. Abari baraho babwiye icyo gitangazamakuru ko uwari mu makosa ari uwo mugore. Schwarzenegger yabashije kuva muri iryo sanganya amahoro.


Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane ukuri.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.