Umurenge KAGAME Cup: Abakobwa ba Gatsata basezereye GIKOMERO muri 1/2
Ikipe y'umurenge y'abakobwa y'umurenge wa Gatsata yasereye ikipe y'abakobwa y'umurenge wa GIKOMERO muri kimwe 1/2 ku gitego kimwe ku busa.
Kuri iki cyumweru tariki ya 05 Gashyantare 2023, Nibwo amakipe y'abakobwa yesuranaga muri 1/2 mu irushanwa umurenge KAGAME Cup hirya no hino mu gihugu.
Mu karere ka Gasabo naho byari ibicika hagati y'amakipe yabashije gukatisha itike ya 1/2 mu bakobwa nkaho ikipe y'umurenge wa Gatsata yabashije kugera ku mukino wa nyuma isezereye ikipe y'umurenge y'abakobwa ya Gikomero ku kinyuranyo cy'itego kimwe ku busa cyabonetse mu gice cya mbere.
Uyu mukino wari uryohewe ijisho witabiriwe n'abayobozi batandukanye b'inzego zitanduakanye barimo n'abanyamabanga nshingwa bikorwa b'umurenge wa Kinyinya n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gikomero