Eric Omondi yibasiye abahanzi bo muri Kenya abitwa abanebwe b'abaswa

Ari guhumura abahanzi! Umunyarwenya Eric Omondi bari kumwita umurwayi wo mu mutwe Eric Omondi mu mpera z’icyumweru gishize yifatiye abahanzi bo muri Kenya abahwiturira kwihesha agaciro bagahaguruka bakarwanirira uruganda ruri kurindimuka.

Nov 8, 2021 - 13:52
Nov 10, 2021 - 08:07
 0
Eric Omondi yibasiye abahanzi bo muri Kenya abitwa abanebwe b'abaswa

Eric Omondi yanditse kuri Instagram ati:”Urabiziko indirimbo iheruka wise Utawezana ndumva nibuka neza ko yari iya Mejja na Azziad. Hari ikintu uzi wigeze ukora gifitiye akamaro uru ruganda? Mwebwe bahanzi umuziki wa Kenya uri mu kangaratete. Mureke guhakana ibyo babanenga ahubwo muhaguruke murwane intambara mushakire uru ruganda iterambere.” Eric Omond aha yabwiraga Femi One. Uyu munyarwenya yanabukije abo bahanzi kureka ubunebwe, ubugoryi bakabyuka kuko baragana habi.

Abahanzi baramwibasiye

Bien Aime yahise ajya kuri Instagram mu nsi y’ubutumwa Eric Omondi yari yanditse. Ati:”Uri umusazi wakabaye ureka kuvuga ubucucu”.

Uwitwa Bahati yanditse kuri Instagram ati:”Uyu munyarwenya kuva yatangiza icyo yise Wife Material yahise ata ubwenge yahindutse umusazi neza neza. Uracyari muto ushatse wakubaha uru ruganda. Ngiye gufata video yanjye ngukuremo kuko nabikoze ndi kugufasha mu mwuga wawe wo gusetsa.”

Icyo Eric Omondi yavuze ku magambo ya Bahati

Eric Omondi yanditse agaya uko Bahati yitwaye. Ati:”Inyiturano y’ingamiye ni ukugutera imigeri”. Yongeyehoko yafashije mu imurikwa rya alubumu ya Bahati. Iyo ntabikora ntiyari kuyimurika. Uyu munyarwenya avugako uwitwa Ezekiel Mutua yamutereranye igihe cyo kumurika alubumu ya Bahati noneho Eric akamukorera buri kimwe cyose. Eric Omondi ati:”Nishyuye aho wamurikiye alubumu yawe nkoresheje ayanjye none uri kunyitura agasuzuguro”. Indirimbo yawe yitwa Adhiambo iyo ntayijyamo ntiyari kurebwa. Yongeyho ati:”Abahanzi bo muri Kenya mureke agasuzuguro mukore kandi mutangire mwumve ababanenga. Ubuse abahanzi bo muri Nigeria, Tanzania, South Africa na Jamaica ko bubaha kuki mwe mutabigiraho?”.

Abahanzi bo muri Kenya bishyurwa intica ntikize

Eric Omondi yanditseko ntahandi umuhanzi yishyurwa akayabo nko muri Kenya. Ati:”Abahanzi bo muri Nigeria bishyurwa $100,000 nyamara mwebwe baracyabasuzugura bakabaha ayo bishakiye kuko babasuzugura”.

Mr Eazi wo muri Nigeria yahise yunganira Eric Omondi ati:”Ubundi umuhanzi wo muri Nigeria iyo aje aho muri Kenya yishyurwa miliyoni 10 Kshs. Aya ni hafi $89,000”. Hari undi wahise yandika mu nsi y’igitekerezo cya Mr Eazi ati:”Ubundi muri Nigeria nta muhanzi wishyurwa $100,000 ariko iyo baje muri Kenya barayahabwa”.

Eric Omondi abona uruganda rw’imyidagaduro rwa Kenya rwarapfuye kandi abahanzi bakwiriye kwisubiza ikuzo. Ati:”Nukuri umuziki wacu warapfuye, twahindutse irimbi, reba nawe ukuntu abahanzi bacu basabiriza urubyiniro mu gihe haje abanyamahanga”. Uyu munyarwenya yibukije abanyakenya ko buri weekend usanga mu murwa mukuru wa Nairobi haba haje abahanzi nka 3 cyangwa se 4 baje kuririmba. Ati:”Mu byumweru bibiri bishize twari dufite Omah Lay na Etana none Konshens ari mu nzira aza. Nonese ibitaramo by’abahanzi bacu birihe?

Muri Kenya nibura utubari n’utubyiniro biri kuri 15% ntibirafungurwa. Ibi byashyize mu bushomeri abarenga 200,000. Eric Omondi avugako abahanzi bo muri Kenya bikubise agashya iyi mirimo yagaruka.

 

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175