Nyuma y' amarira, John Legend yahojejwe

John Legend n' umugore we bari mu by' ishimo bidasanzwe nyuma yo kwibaruka.

Jan 14, 2023 - 21:08
Jan 14, 2023 - 21:18
 0
Nyuma y' amarira, John Legend yahojejwe


Kuri uyu wa Gatandatu, 14 Mutarama 2023, nibwo inkuru yabaye kimomo ko umuhanzi rurangiranwa mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika no hirya no hino ku Isi, John Legend ni umugore we Chrissy Teigen bibarutse umwana. Bashimiye Imana ko ibahojeje amarira yo mu Ukwakira mu mwaka wa 2020, igihe uwo mugore yakuragamo inda.

Mu butumwa bwa John Legend, wamenyekanye cyane ku ndirimbo yitwa All of Me, In My Mind na Love Me Now, bwabonywe na Thefacts.rw mu bitangazamakuru bitandukanye birimo na People Magazine, bwemeza ko John Legend w'imyaka 43 n' umugore we Teigen w'imyaka 37 bari mu byishimo bitagira akagero kubera kwibaruka umwana. Bakaba bari bamaze igihe kitari gito bategereje kwibaruka.


Uyu muhanzi  yavuze ko mu bitaro atigeze asinzira ahubwo yiyumvagamo imbaraga zidasanzwe, ngo yaje kubona umugisha udasanzwe.


Abahuye na John Legend baciye ku mbuga nkoranyambaga bahishuye ko umuryango wa kizigenza John Legend ufite umunezero udasanzwe nyuma yo kwakira umwana.


Uyu mwana wavutse kuri uyu wa 13 Mutarama,avutse nyuma y' ibyago bahuye na byo byo gukuramo inda mu Ukwakira 2020. John Legend afite abana babiri: umuhungu witwa Miles Theodore w' imyaka 4 n' umukobwa Luna Simone w' imyaka 6.

John Legend n'umugore we Teigen n'abana babo, (photo; People. Com)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.