Operasiyo yo gusenya The Mane ya Bad Rama, abihishe inyuma y'ubugambanyi karundura bagiye gutamazwa!

Operasiyo yo gusenya The Mane Music y’umushoramari Bad Rama, ni nde ubiri inyuma?

May 4, 2021 - 13:51
May 4, 2021 - 13:58
 0

Mupende Ramadhan benshi bazi nka Bad Rama urugendo rwe rutangirira mu 2004 ubwo yinjiraga mu ruhando rw’imyidagaduro. Mu 2005 yakoze umuziki ntiwamuhira. Yaje gushing sosiyete ikora mu bijyanye n’ubukerarugendo yitwa The Mane Tour. Aho niho yaje guhurira n’umunyamerikakazi waje kumubenguka. Uwo muzungu ni nawe bivugwa ko yahundagajeho amadolali atagira ingano noneho Bad Rama akaba umuragwa wo kuri ayo manyamerika. Yakuze yifuza kuzagira umusanzu mu iterambere ry’imyidagaduro ariko ntiyari afite umurongo uhamye w’aho azamenera. Yakoze umuziki biranga. Birumvikana ko yahoraga afite akangononwa ko kuzagaruka mu yindi sura itari iy’ubuhanzi.

Mu 2017 yashoye imari ifatika mu gufasha abahanzi atangiza The Mane Music ifatiye kuri ya The Mane Tour ikora iby’ubukerarugendo.

 Ku ikubitiro yahaye amasezerano Safi Madiba bari inshuti, wari witandukanyije na bagenzi be bahoze bagize Urban Boys. Muri uwo mwaka yegereye Uncle Austin wari ufite Ingabire Uwera Marine Deborah uvuka I Rwamagana mu muryango w’abana babiri akaba imfura ikurikirwa na musaza we. Uwari Marine yaje kuba Marina uzwi ubu. Mu 2018 yafashije Tuyishime Joshua benshi bazi nka Jay Polly, amufunguza mu munyururu yari amazemo igihe gito ararekurwa. Yakiriwe mu birori bibereye ijisho, akorerwa ibitaramo byarimo umunyarwandakazi mwiza uhiga ibyamamare mu kugira abamukurikira kuri Instagram. Aha rero ndavuga Shaddy Boo. Ntibyarangiriye aho kuko gusubira mu rugo rwa Uwimbabazi Shariffa byari bigoye. Bad Rama yakodeshereje icyumba muri Hotel iri I Nyarutarama. Nyuma yahise ahabwa amasezerano yo gukorera umuziki muri The Mane.

Yakoze indirimbo zirakundwa. Iyitwa Umusaraba wa Joshua yumvikana aririmba ko I Kigali nta muvandimwe buri wese akwiriye kwirariza akimenyera ibibazo bye.

Icyokora  mu mpera za 2019 Jay Polly yandikiye itangazamakuru arimenyesha ko yikuye muri The Mane.

 Tugaruke ku bugambanyi Bad Rama yakorewe bakaba bamugera amajanja mu kumutwara zahabu yakuye mu kirombe akeyereka abantu. Uyu muhanzi ni Marina Deborah.

Mu mpapuro zo hejuru mu bitangazamakuru byandika ku myidagaduro mu Rwanda no mu mashakiro menshi kuri Google kuva ku itariki 19 Mata 2021 inzu ifasha abahanzi ya The Mane Music  yatangijwe na Bad Rama, niyo yihariye cyane kuvugwa kubera isezera ry’abahanzi Marina na Queen Cha ndetse n’uwari umujyanama wayo Aristide Gahunzire uteri ufite amasezerano yanditse.

Ni inkuru yakangaranyije imyidagaduro mu Rwanda bamwe batangira gukeka iyi nzu ifasha abahanzi yaba igeze habi ariko Bad Rama washinze iyi nzu avuga ko atari ko bimeze.

Gusezera kw’aba bahanzi bazwi cyane mu Rwanda kwaje gukurikira ukwa Safi Madiba na Jay Polly basezeye muri iyo nzu nkuko twanivuze hejuru’ mu 2019, nabwo bigakurikirwa n’induru n’intugunda zakuruwe n’amasezerano bari baragiranye bagiye atarangiye.

Bad Rama mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku itariki 1 Gicurasi 2021 cyanyuze kuri Instagram mu kiganiro ‘Ally Soudy On Air’, yatangaje byinshi byagiye bimuvigwaho ndetse bikanavugwa kuri iyo nzu yatangije ishamikiye kuri ya sosiyete ikora ibijyanye n’ubukerarugendo.

Iki kiganiro cyamaze hafi amasaha ane, yavuze ko atatunguwe no gusezera kwa Queen Cha kuko n’ubundi bari barigeze kuganira akamubwira ko ashaka kuva muri The Mane ariko kuri Marina we avuga ko ‘yumiwe’.

 

Ibikorwa bya The Mane birivugira mu gihe cy’imyaka ine buri munyarwanda wese ukurikiranira hafi imyidagaduro yaba abibonesha ijisho.

Mu 2018 Marina yakoranye indirimbo na Harmonize yitwa’’Love You’’, Marina yakoranye indirimbo na Kidumu Kibido yitwa Mbwira, Marina yakoranye indirimbo n’ibyamamare bya hano mu Rwanda. Ni Too Much yarimo Urban Boyz ikibaho, Uncle Austin, Khalifan, Bruce Melodie na Jay Polly. Marina umuziki we wari ugeze muri Cameroon. Uwitwa B-Nidal yaje kumushaka bakorana iyitwa Trop Tard. Uyu mukobwa ukiri muto yari afite amasezerano y’imyaka 15 muri iyo nzu ya Bad Rama. Hari abari baziko Marina atava muri The Mane kuko si bake bari bazi ko Marina na Bad Rama bakundana ndetse nyina wa Bad Rama yatunguwe n’urwandiko rwa Marina rumutandukanya na The Mane.

Byinshi muri iyi operasiyo byasobanuwe na nyiri ubwite.

 

Mu kiganiro Bad Rama yavuze ko atangazwa cyane n’itangazamakuru ryagiye ryandika ko inzu ye ifasha abahanzi igeze aharindimuka kandi atari byo na gato. Yemeza ko label atari ikintu cyoroshye ahubwo ari nk’uruhumbikiro (pépinière) ishobora gukurizwamo ingemwe. Yongeraho ko Label ari irerero. Buriya rero ikipe iba yarareze umwana cyangwa se label iba yarareze umuntu ntuzarebe ngo hasohotse album iyi cyangwa iyi. Hari byinshi umuhanzi aba agomba gukorerwa bitandukanye n’ibyo abantu barebera inyuma.

Yavuze ko imyaka itanu yari ishize The Mane iri ku isoko, kandi ko agifite intego atumbiriye yigeze kuvugira mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabereye kuri Serena Hotel.

Bad Rama yongeye gushimangira ko hari umusaruro ukomeye The Mane yagize n’ubwo abenshi bagenda bavuga ko ntacyo yamaze. Mu myaka itanu hari byinshi yakoze. yatangiranye na Marina afite umuhanzi umwe, Safi Madiba yaje muri The Mane ari umuhanzi ukimara kuva mu itsinda nawe bakorana ibikorwa byinshi. Mu 2019 Queen Cha atwara Salax award ndetse no mu 2021 Marina atwara ikindi muri The Choice awards nk’umuhanzikazi w’umwaka. bateguye ibitaramo bitandukanye.”

Bad Rama avuga ko yashinze The Mane kugira ngo ateze imbere abahanzi, gushyiraho studio z’amajwi n’amashusho n’ibindi. Ndetse ko igihe yinjiraga mu muziki, nta Radio nyinshi zari mu Rwanda.

Yemeza ko The Mane nta kibazo ifite cyaba gifitanye isano no kuba ari muri Amerika. Ntabwo ikibazo ari uko ari muri Amerika. Sosiyete kuba ayiyobora ntabwo bivuze yicare aho. Ushobora kugira sosiyete mu bihugu bitandukanye ahubwo ikiba ari icya ngombwa ni ukumenya niba ibyo bakeneye hose babifite.

Yongeyeho ko nta kibazo afite ku muhanzi usezera muri The Mane, yihaniza abantu bumva ko kuba abahanzi bari gusezera byaba bifitanye isano n’ubukene.

Kugeza ubu The Mane yahawe umujyanama mushya witwa Safi Eric. Ese ni uruhe ruhare rw’itangazamakuru mu gutiza umurindi ibivugwa muri iyo nzu? Bad Rama asobanura ko

Itangazamakuru ryakije umuriro

 

Bad Rama yavuze ko The Mane isigayemo umuhanzi umwe ariwe Calvin Mbanda na we utagira amasezerano yanditse. Ntiyerura neza, gusa yumvikanisha ko hari abantu bamuciye inyuma bashaka ko The Mane ‘ihirima’. Akavuga ko yatangiye gukora iperereza, kandi ko bidatinze bizamenyekana.

Bad Rama yavuze ko mu bushabitsi yishinja ko ‘yahaye ubushuti’ abantu ariko ntibamubanire nk’uko yari abyiteze.

yari agamije kuzamura impano ariko bamwe bamuca inyuma batangira kumusenya. Avuga ko yizeye abantu agakabya nyuma bakaza kugenda bamutenguha. Yanaciye umugani uzwi cyane ko Inzoka uyiha amata ikaruka amaraso.

Yatangaje ko Gahunzire yaje muri The Mane bafite abahanzi bane, bagahita basezera none akaba ajyanye n’abandi babiri. Ndetse ikibyihishe inyuma azagishyira hanze rubanda bamenye ukuri. Kandi ni vuba cyane.

Yavuze ko uruganda muri rusange rusenywa n’abantu barurimo, atanga urugero rw’ukuntu abantu biganjemo abanyamakuru bagiye mu matwi Charly na Nina bakabangisha gukora na Muyoboke nabo nyuma bakaza kuzima. Umwaka urshize nta ndirimbo abo bahanzikazi basohora nyamara bakiri kumwe na Muyoboke Alexi bahoranaga hit. Hit after hit.

Ubu Charly na Nina bari he? Ibyo byose byavuye mu itangazamakuru n’aba-Djs n’abandi bari mu ruganda. Gusa ntiyigeze abavuga. Buri musi Bad Rama ahora yakira amakuru mabi kandi ntiyishinja icyaha.

‘’Kuri The Mane yabwiye abantu ko, kugira ngo uzabone ubuhemu bw’abahanzi n’ubw’uruganda ntuzacire urubanza The Mane kuko umuntu aje mu gutwi kwawe akakubwira ibintu ibi cyangwa ibi.”

Akomeza avuga ko abashaka kumenya uko The Mane ihagaze bajya bitabaza imbuga zitandukanye, bakareba ibikorwa by’iyo nzu.

Ati “Ntabwo The Mane yahagaze nk’uko abanyamakuru babyifuza nk’uko babyandika ngo yarindimutse. Umuntu aratinyuka akandi ngo kurindimuka. Ninjye The Mane abandi ni abakozi njyewe mfite filozofiya yanjye. Nta burenganzira ufite bwo kuvuga ngo irindimuka. Umuntu unyanga mu muziki azaba ari umwanzi wanjye.”

Ku kibazo cyo kwinjira muri filime akabicikiriza

Yabajijwe ibya filime bivugwa yakoze ariko akabicikiriza itarangiye, mu gusubiza avuga ko filime ye igihari.

Ati “Iriya filime nari narayanditse ifite inkuru iremereye. Ntabwo ari iyo gukinwamo n’umuntu umwe. Ni filime iri ku rundi rwego. Hari filime tuba dutegereje ibice byinshi. Icyo nicyo gisubizo, filime urayikina ukayishyira hariya. Filime ntabwo ari igihe cyangwa amafaranga. Ni ibintu byinshi. Kuri filime byo ntabwo ikibazo cyo kuvuga ko itarangiye.”

Ikibazo cyo kugaragaza ko Knowless arenze Marina

Bimwe mu byatumye Marina asezerano muri The Mane, bivugwa ko harimo n’uburyo Bad Rama aherutse kumugereranya na Knowless ndetse agahamya ko Knowless amurenze. Ni mu gihe hari hari intambara y’amagambo mu bahanzi ubwo Bruce Melodie yumvikanaga avuga ko nta muhanzi bangana mu Rwanda.

Icyo gihe Bad Rama yavuze ko Melodie adakwiriye kwigereranya na The Ben na Meddy nkuko Marina atakwigereranya na Knowless.

Ati “Ukuri kwanjye nk’umuntu uzi iby’uruganda rw’umuziki, kenshi twaje gusanga habaho ikibazo cyo gushyiraho ibyiciro by’abantu muri uru ruganda. Ni nk’umuntu ugereranya Marina na Knowless mba mbona akora amafuti menshi. Ni abantu babiri batandukanye n’ubwo bose ari igitsinagore. Knowless arenze cyane Marina. Knowless yakoze ibintu byinshi, ku buryo kugira ngo mbikubwize ukuri aka kanya kugira ngo Marina azagere ku rwego rwa Knowless bizamusaba gukora imyaka.”

Bad Rama yavuze ko Marina atakabaye arakazwa no kuba yaramugereranyije na Knowless, kuko ibyo yavuze yakongera akabisubiramo.

Uyu mushoramari yavuze ko iyi itakabaye impamvu ituma Marina ava muri The Mane, kuko azi neza intego yayo n’aho ishaka kugana. Avuga ko amajwi yasohotse atari mu kiganiro n’itangazamakuru, ahubwo ko hari uwo baganiraga ari na we wasohoye aya majwi.

Bad Rama avuga ko Marina ari umuhanzikazi ugezweho kandi uri kuvugwa, ariko ko ibihe bigaragaza ko Butera Knowless afite amateka aherekejwe n’ibikombe amazemo imyaka irenga icumi, binatuma akomeza kuba ku gasongero k’abandi bahanzikazi.

Yavuze ko Marina ari mu rugendo anyura mu nzira Knowless yanyuzemo. Ko atigeze ahakana ko Marina yakora ibirenze ibyo Knowless yakoze. Ati “Niyo naba ngushyigikira gute ntabwo nagushyigikira nguha amapeti udafite.”

Yavuze ko yakomeje kuvugana na Marina kuva amajwi yasohoka kugeza umunsi uyu muhanzikazi yasezeraga.

Ku bijyanye n’urukundo rwigeze kuvugwa hagati ye na Marina, Bad Rama yavuze ko atigeze akundana na Marina nk’uko benshi babivuze ndetse anavuga ko iyo baba barakundanye yari kumutera inda, nibura yasezera akaba yaramusigiye umwana.

Kuba izina Marina yararyubakiwe na The Mane, mu gihe amategeko yaba abigaragaza kurimwambura si inkuru. Urugero Kizz Daniel akiri muri G World wide yitwaga Kiss Daniel mumwibuke muri hit nyinshi zitandukanye nka Woju yasubiranyemo na Davido na Tiwa Savage, Mama, n’izindi yitwaga Kiss Daniel. Nujya kureba ubu urasanga asigaye yitwa Kizz Daniel. Mu 2018 atangiza inzu ifasha abahanzi yise Fly Boy Inc yambuwe uburenganzira kuri rya zina afata irindi. Bad Rama rero hari abashaka kumutwara Marina kandi ari we wamugize icyamamara. Abihishe inyuma y’ubu bugambanyi tuzabababwira mu minsi iri imbere muri operasiya zitaha zirimo iyi yo kugambanira umushoramari Bad Rama. Ubu The Mane yaragijwe murumuna wa Bad Rama witwa Safi Eric. Gahunzire Aristide wahoze ari umujyanama muri iyo nzu asaba uwo wamusimbuye kwicara akiga kandi bagaharanira icyateza imbere abahanzi bazasinyisha aho kwimurika mu itangazamakuru nk’uko byabayeho mu gihe Bad Rama yabaga afite ibikorwa bitandukanye.

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175