Intandaro y’urwango hagati ya Harmonize, Ali Kiba na Diamond Platnumz

Ihangana rikomeye ku bahanzi bo muri Tanzania rigeze ku rundi rwego. Harmonize, Diamond na Ali Kiba abakeba b’ibihe byose bapfa igikundiro, ubucuruzi no kwigwizaho ubutunzi.

May 4, 2021 - 14:59
May 4, 2021 - 15:00
 0
Intandaro y’urwango hagati ya Harmonize, Ali Kiba na Diamond Platnumz
: :
playing

Harmonize na Diamond Platnumz, kuri ubu uwavuga ko ari ibihanga bibiri biri kurwanira mu nkono imwe, ntiyaba ari kure y’ukuri. Uguhiza ubutwari muratabarana. Mu 2019 Harmonize yaciye mu bibazo ku buryo atakekaga ko igihe kimwe azahangana na Diamond kuri Views za YouTube mu minota. Byatangiye bahangana mu magambo biza kurangira bari guhanganisha ibikorwa. Iki cyegerenyo kigufi tugiye kureba uko Harmonize yaje gukuraho agahigo kari gafitwe na Diamond Platnumz, intandaro y’amakimbirane ahora hagati yabo, ndetse n’uko Harmonize yiykuye muri WCB agategwa iminsi ko umuziki we ugeze ku iherezo, hari abifata nk’ubucuruzi ariko ni urwango rwaturutse ku makimbirane yahoze muri WCB akaza gukongezwa n’akayabo Harmonize yategetswe kwishyura ubwo yasesaga amasezerano y’imyaka 15 mu myaka ine yari amaze muri WCB ya Diamond Platnumz.

Diamond Platnumz yigeze gusuhuza Ali Kiba amuha inyuma y'intoki

Ikigezweho muri iyi minsi ni ugukuraho uduhigo umwe aba yaragezeho. Ubwo Diamond Platnumz yasohoraga amajwi ya Waah yakoranye na Koffi Olomide, mu isaha imwe iyo ndirimbo yarimaze kwumvwa cyangwa se kurebwa n’ibihumbi 100 mu isaha imwe. Bwari ubwa mbere bibayeho muri Bongo Flava ya Tanzania. Akimara gushyira kuri YouTube video ya Waah mu masaha 8 yarebwe na miliyoni imwe akuraho agahigo kari gafitwe n’umunya Nigeria Davido wari warasohoye Fem ikuzuza miliyoni imwe mu masaha 9. Mu minsi ishize Harmonize yakoranye indirimbo yitwa’’Attitude’’na Awilo longomba na H Baba. Iyo ndirimbo yaje ije gukuraho ibyagezweho na Diamond Platumz mu yo yakoranye na Koffi Olomide. Attitude mu minota 44 yari imaze kuzuza ibihumbi 100 kuri YouTube. Mwibuke ko iya Diamond na Koffi yujuje ibyo bihumbi 100 mu isaha imwe. Bivuze ko Harmonize yahaye umukoro uwahoze ari umukoresha we.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175