Umuhanzi Inzora Bénoît yasohoye indirimbo nshya yise Mukerarugendo-Video

Uyu muhanzi amenyerewe mu njyana gakondo aho akorera mu itsinda Inzora rizwi cyane mu gususurutsa ibirori ari nawe warishinze akaribera n' umuyobozi. Iri tsinda ryashinzwe mu mwaka wa 2014 aho abarigize bose uko ari batatu (Inzora Bénoît, Inzora Janvier n' Inzora Germaine) babarizwaga mu itorero ndangamuco ry' intayoberana. Bacutse bahitamo kwihuriza hamwe bakora itsinda ryitwa inzora.

Oct 18, 2021 - 09:07
Oct 18, 2021 - 09:11
 0
Umuhanzi Inzora Bénoît yasohoye indirimbo nshya yise Mukerarugendo-Video

Inzora Benoit iyi ndirimbo yasohoye ni indirimbo y' amateka y' ubuhunzi bw' abanyarwanda bo mu 1959 aho iyo uyikurikiranye usangamo amazina y' imisozi yo mu bihugu by' abaturanyi ba Uganda na Tanzaniya kuko ariho abanyarwanda benshi bameneshejwe berekeza. Iyi ndirimbo umwimerere wayo yakozwe n' umusaza witwaga Nkubito Desire uzwi nka Cyamutamu uherutse gutabaruka ariko nubwo yagiye murumva ko yasize umusanzu ukomeye.

Icyateye Inzora Benoit kuyikora neza mu mwimerere wayo ni uko intego ya mbere ari ugusigasira umuco n' amateka by' igihugu akaba yumva igihangano nk' iki kitagenda ngo kizimire kuko iyo utazi iyo uva ntumenya niyo ugana . Inzora Benoit kandi yatangarije thefacts.rw ko nubwo iyi ndirimbo ivuga ku mateka y' ubuhunzi ari nawo mwimerere yawo hari nindi yayo yakozwe mu 1990 ikaba yibanda cyane ku mateka y' urugamba rwo kubohora igihugu.

 

Itsinda inzora rikomeje ibikorwa byo kunezeza abakunzi ndetse n’ababatumira mu birori ariko by' umwihariko Inzora Bénoît yanadutangarije ko abahishiye Umuzingo w' indirimbo nziza z' ubutumwa buhindura umuryango nyarwanda burushaho kuwuganisha aheza kurushaho. Iyi album ikazajya ahabona mu kwezi kwa mbere umwaka utaha mukomeze mugubwe neza mumukurikire kuri sosho midiya ze (Social media) aho ari kubategurira ibikorwa byinshi.

Reba hano Mukerarugendo

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175