TMC ategerejwe mu iserukiramuco muri leta zunze ubumwe z'america

Tmc wahoze akorana umuziki na Platini P bakaza gutandukana kubera amasomo TMC yaragiye gukomereza amasomo muri America ategerejwe gususurutsa abantu mu ijoro rishyira noheli.

Dec 16, 2021 - 12:21
Dec 16, 2021 - 12:40
 0
TMC ategerejwe mu iserukiramuco muri leta zunze ubumwe z'america
Tmc utegerejwe mu iserukiramuco

Mu iserukiramuco ryitwa "Phoenix youth fest" rizabera muri Leta zunze ubumwe z'amerika  Mujyanama  Claude uzwi ku izina rya  TMC akaba yaramenyekanye cyane mu itsinda rya Dream Boys yatumiwe muri iri serukiramuco rya "phoenix youth fest" iki gitaramo kikazabera muri Leta ya arizona mumujyi wa phoenix. 

Ku wa 24 Ukuboza 2021 bubya haba umunsi mukuru wa noheli, nibwo TMC yatumiwe nk’umuhanzi uzasusurutsa urubyiruko ruzaba rwitabiriye iri serukiramuco. Aho kwinjira muri iki gitaramo ni amadorali makumyabiri (20$) akaba ari asaga ibihumbi makumyabiri by'amafaranga y'urwanda.

TMC usigaye utuye muri Amerika, yavuye mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 ubwo yari arangije Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu byo gucunga no kugenzura imishinga. Akigera muri Amerika yavuze ko agiye gukomeza amasomo.

Kujya muri Amerika kwa TMC byabaye nk’ibishyira iherezo ku itsinda rya Dream Boys, Platini wari usigaye wenyine mu Rwanda yahise atangira kwikorana umuziki mu gihe mugenzi we na we yari agiye kuwukomereza hakurya y'umugabane w'afurika  akawuvanga n’amasomo.

Chekhov Journalist ✅