B.J Thomas waririmbaga Country yatabarutse ku myaka 78
Billy Joe Thomas wamamaye nka B.J umwe mu bahanzi b’abahanga bari basigaye mu njyana ya Country yaraye atabarutse ku myaka 78 y’amavuko. Uyu musaza yari afite uduhigo twinshi turimo gucuruza amakopi y’indirimbo ze ku isi hose, za Grammy awards no gukora indirimbo zikafashishwa muri filimi nka ‘’Forest Gump na Spider Man 2’’.
B.J Thomas yatsindiye Grammy Hall of Fame akaba yarabitse ibihembo byinshi mu kabati ke yamenyekaniye ku ndirimbo zirimo’’Raindrops keep fallin’ on my head’’, Hooked on a feeling’’ yishwe n’indwara ya cancer yari yarafashe ibihaha. B.J Thomas yaguye mu rugo iwe ahitwa Arlington, muri Leta ya Texas ku itariki 29 Gicurasi 2021. Iyi ndwara yari yaratangiye kuyivuza muri Werurwe. B.J Thomas yaririmbaga Country na gospel. Mu 1966 yasubiyemo indirimbo ya William yitwa ‘’I’am so lonesome I could cry’’ yaje kuyicuruza miliyoni z’amakopi. B.J Thomas yegukanye Grammy eshanu, yacuruje amakopi miliyoni 70 za albums.
Uyu musaza yigeze kugira indirimbo umunani zabaye iza mbere mu ndirimbo 26 za singles. Zimwe mu ndirimbo yakoze zigakundwa cyane zirimo ‘’Hey Won’t You Play’, I Just can’t help believing. Don’t worry Baby na Hooked on a feeling’’. B.J.Thomas yakoze zimwe mu ndirimbo zifashijwe kuri filimi nka Forest Gump na Spider Man 2’’. Mu 1976 album yise’’Home I belong’’ yegukanye Grammy na Dove award. Asize abakobwa batatu, abuzukuru bane. Uyu musaza asize umugore witwa Gloria bashakanye mu myaka 53 ishize doreko bashakanye mu 1968.