B.J Thomas waririmbaga Country yatabarutse ku myaka 78

Billy Joe Thomas wamamaye nka B.J umwe mu bahanzi b’abahanga bari basigaye mu njyana ya Country yaraye atabarutse ku myaka 78 y’amavuko. Uyu musaza yari afite uduhigo twinshi turimo gucuruza amakopi y’indirimbo ze ku isi hose, za Grammy awards no gukora indirimbo zikafashishwa muri filimi nka ‘’Forest Gump na Spider Man 2’’.  

May 30, 2021 - 12:02
May 30, 2021 - 12:21
 0
B.J Thomas waririmbaga Country yatabarutse ku myaka 78

B.J Thomas yatsindiye Grammy Hall of Fame akaba yarabitse ibihembo byinshi mu kabati ke yamenyekaniye ku ndirimbo zirimo’’Raindrops keep fallin’ on my head’’, Hooked on a feeling’’ yishwe n’indwara ya cancer yari yarafashe ibihaha. B.J Thomas yaguye mu rugo iwe ahitwa Arlington, muri Leta ya Texas ku itariki 29 Gicurasi 2021. Iyi ndwara yari yaratangiye kuyivuza muri Werurwe. B.J Thomas yaririmbaga Country na gospel. Mu 1966 yasubiyemo indirimbo ya William yitwa ‘’I’am so lonesome I could cry’’ yaje kuyicuruza miliyoni z’amakopi. B.J Thomas yegukanye Grammy eshanu, yacuruje amakopi miliyoni 70 za albums.

Uyu musaza yigeze kugira indirimbo umunani zabaye iza mbere mu ndirimbo 26 za singles. Zimwe mu ndirimbo yakoze zigakundwa cyane zirimo ‘’Hey Won’t You Play’, I Just can’t help believing. Don’t worry Baby na Hooked on a feeling’’. B.J.Thomas yakoze zimwe mu ndirimbo zifashijwe kuri filimi nka Forest Gump na Spider Man 2’’. Mu 1976 album yise’’Home I belong’’ yegukanye Grammy na Dove award. Asize abakobwa batatu, abuzukuru bane. Uyu musaza asize umugore witwa Gloria bashakanye mu myaka 53 ishize doreko bashakanye mu 1968.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175