Ubwoya Budasanzwe bw’agasimba ko mu nyanja kitwa SEA OTTER
Inyamabere nyinshi ziba mu mazi akonje zigira uruhu rufite ibinure byinshi, bituma zishyuha. Icyakora hari agasimba ko mu nyanja kagira ubushyuhe, kabifashijwemo n’uruhu rufite ubwoya bwinshi bucucitse.
Suzuma ibi: Ubwoya bw’ako gasimba Sea otter buba bucucitse kuruta ubw’izindi nyamabere, ku buryo kuri santimetero kare imwe haba hari ubwoya bugera ku 155.000. Iyo ako gasimba koga, ubwoya bwako bubika umwuka hafi y’uruhu. Uwo mwuka uzitira amazi akonje ntagere ku ruhu rwako, bityo kagakomeza gushyuha.
Abahanga muri siyansi bemera ko hari ibyo bakwigira kuri ako gasimba. Bagerageje gukora amakoti afite ubwoya, bakagenda bahinduranya intera iri hagati y’ubwoya n’uburebure bwabwo. Abo bashakashatsi baje kubona ko “uko ubwoya bugenda buba burebure n’intera iri hagati yabwo ikagenda iba nto, ari ko ubushyuhe bugenda bwiyongera, cyangwa amazi agera ku ruhu akagenda arushaho kuba make.” Mu yandi magambo, ako gasimba gafite uruhu rumeze nk’ikoti ry’imbeho.
Abashakashatsi bizeye ko ibyo bagezeho bizatuma batera imbere mu ikoranabuhanga, ku buryo bazakora imyenda idacengerwa n’amazi. Ibyo bituma bamwe bibaza niba abantu bibira mu mazi akonje, batagombye kwambara amakoti y’ubwoya abarinda ubukonje, ameze nk’ubwoya bw’ako gasimba.