Ese Harmonize yasubije iki abajijwe ku rukundo rwe na Yolo the Queen?

Nyuma y'ikibatsi cy'urukundo rwa Harmonize na Yolo the Queen rwavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, Harmonize yabajijwe aho bigeze arya iminwa!

Aug 19, 2023 - 21:10
Aug 19, 2023 - 21:12
 0
Ese Harmonize yasubije iki abajijwe ku rukundo rwe na Yolo the Queen?
Urukundo rwa Harmonize na Yolo the Queen rwavugishije abatari bake, (photo; Internet)

Mu minsi yatambutse nibwo imbuga nkoranyamba cyane cyane urwa Instagram rwakijweho umuriro n'urukundo rwa Harmonize n'umunyamidelikazi uba mu rw'imisozi igihumbi Yolo the Queen, ariko nyuma ibyo byatangazwaga na bo ubwabo byaburiwe irengero. Abanyamakuru bo muri Tanzania babajije nyamusore aho bigeze abura icyo asubiza.

Si Abanyarwanda gusa bibaza aho urukundo rw'umunyamidelikazi Yolo the Queen ukunda gutigisa imbuga nkoranyambaga biciye mu gusangiza abazikoresha amafoto agaragaza imiterere ye, kuko n'Abanya-Tanzania bibaza aho rugeze . Ibyo byatumye abanyamakuru bo muri Tanazania bamwegera bamubaza aho urukundo rwabo rugeze maze na we arabyirengagiza.

Yagize ati;" Yolo the Queen ameze neza ari mu Rwanda. Yaje hano muri Tanzania kugira ibyo ahakora nyuma arongera asubira iwabo. Naramukunze bituma mpuha imodoka nk'impano.

Umunyamakuru yamubajije niba koko bakundana bya nyabyo, Harmonize bimunanira kubisobanura, aradidimanga.

Ku wa Gatandatu,19 Kanama hasakaye amashusho agaragaza Harmonize ari kumwe n'umukobwa witwa Rushayna. Uyu mukobwa yaravuye i Dubai aje gutwikira (kwinezeza) muri Tanzania. Bikavugwa ko ashobora kuryoshya na Harmonize.

Bimaze kumenyerwa ko Harmonize ari umuhanzi ukunda gutigisa imbuga nkoranyambaga biciye mu gukundana n'abakobwa b'ibizungerezi.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.