Mwemere Ngirinshuti wahembwaga ibihumbi 300 muri APR FC aratabaza! Inzara imumereye nabi kandi umugore yamusigiye abana babiri mu nzu y'ibyondo

Mwemere Ngirinshuti wakiniye APR FC n’Amavubi arasaba ubufasha kubera ubukene kandi aho atuye mu nzu y’ibyondo nta cyo kurya afite. Uwahoze ari umukinnyi ukomeye muri APR FC,Police FC n’izindi,Mwemere Ngirinshuti arasaba ubufasha nyuma yo kunanirwa kuzigama uyu mutungo yasoza umupira ntibimuhire.

May 29, 2021 - 08:23
 0
Mwemere Ngirinshuti wahembwaga ibihumbi 300 muri APR FC aratabaza! Inzara imumereye nabi kandi umugore yamusigiye abana babiri mu nzu y'ibyondo

 

Uyu mugabo w’imyaka 36 uri mu bakinnyi bakanyujijeho mu myaka isaga 10 ishize mu Rwanda,yasuwe n’umunyamakuru Clarisse Uwimana wa UC Sports TV mukazu k’ibyondo abamo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.

Nkuko amashusho abigaragaza,uyu mukinnyi aba mu kazu gatoya k’igitaka k’icyondo, yagiyemo ubwo ubuzima bwamunaniraga,

Yamubajije uburyo abayeho, amusubiza ko ari “nabi” nk’uko na we yabyiboneye, amubaza ikimutunze, asubiza ko afashwa n’abaturage badafite aho bahurira n’umupira w’amaguru.

Ati: “Abamfasha none aha, abenshi ntabwo ari n’abakinnyi. Ni abafana rimwe na rimwe…”

Mwemere avuga ko yigeze kugira ibyago, ubucuruzi bw’imyenda n’inkweto yari yaratangiye mu buryo bwo gushaka uko yabaho, bukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Ati: “Nigeze gucuruza, ndahomba kubera ibibazo bya Covid-19 byaje, imari irashya, ubwo rero, nicaye gutya”.

Mwemere avuga ko ubwo yageraga muri APR FC, yahembwe amafaranga ari hagati ya 200,000 Frw na 250,000 Frw ku kwezi, agera muri Police FC akajya ahembwa 300,000 FRW ku kwezi.

Yasobanuye ati: “Ntabwo nigeze mpembwa ibihumbi 400 cyangwa 500. Ni 300, n’ayo 300 nayo nayabonye ndi muri Police, ariko ahandi muri APR ni 250, gutyo. Narinze mva muri APR ntarengeje 250, bantangije kuri 200, undi mwaka baravuga bati ‘reka tukongerereho’, banyongereraho 50, ni yo navuyemo ndiho”.

Avuga ko amafaranga menshi yigeze guhabwa ubwo yagurwaga (recruitement) n’imwe muri aya makipe, ari 1,500,000 FRw.

Asobanura kandi ko mu gihe ikipe yabaga yatsinze mu gihe yari ameze neza, buri mukinnyi yahabwaga agahimbazamusyi (prime) katarenze 30,000 Frw.

Aya mafaranga yahabwaga muri iki gihe, avuga ko yari make ugereranyije n’ayo abakinnyi bo muri iki gihe bahabwa, nk’impamvu yumvikanisha ko ubuzima bubi arimo bwatewe no guhembwa make.

Gusa yemeye ko mu gihe cye hari ubwo yigeze gukoresha amafaranga nabi, aho yashoboraga kujya mu kabari, akaba yanakararamo, anywa inzoga.

Mwemere arasaba ko inzego zishinzwe siporo mu Rwanda nka Minisiteri ya Siporo n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA), ko zamwibuka nk’uwafashije igihugu, zikamuha akazi zishingiye ku bumenyi afite muri uyu mukino, ngo n’ubwo atize amashuri menshi.

Yagize ati: “Icyo nabisabira, nta n’akazi babura bampa rwose! Yego ntabwo nize amashuri ahambaye kubera ko nitaga ku mupira, ariko hari ibindi nabafasha wenda mu byo nanyuzemo, cyane cyane nko mu mupira”.

Arasaba kandi undi wese ufite umutima wo gufasha, ko yamufasha akabona ikimutungana n’abana be babiri, avuga ko umugore we yamutanye ubwo ubuzima bwahindukaga.

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175