Ibya Kendrick Lamar uherutse i Kigali na Drake: Byagenze gute kugira ngo abari inshuti magara bakimbirane?

Amakimbirane ya Kendrick Lamar na Drake amaze imyaka 11, yaje nyuma y'ubunshuti bw'aba bombi aho bakoranye indirimbo ariko Kendrick Lamar mu mwaka wa 2013 yatangije amakimbirane abicishije mu ndirimbo "Control." Ese aya makimbirane yakuze gute?

May 2, 2024 - 17:39
May 2, 2024 - 21:42
 0
Ibya Kendrick Lamar uherutse i Kigali na Drake: Byagenze gute kugira ngo abari inshuti magara bakimbirane?

 Kendrick Lamar wavukiye muri Compton ho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'uwo muri Toronto ( Canada), Drake bamaze gushyira hanze indirimbo 9 buri umwe yibasira mugenzi we. Ni amakimbirane yatangiye mu mwaka wa 2013, nyuma y'ibihe byiza bagiranye birimo n'ibihangano bashyize hanze mbere ya 2013.

Muri 2011, Drake yakoranye na Kendrick Lamar indirimbo "Buried Alive" yasohotse kuri album ye yise "Take Care," "Count Me Out." Ubunshuti bw'aba bombi bakomeje gukura kugeza aho bakoranye indirimbo "F***kin Problems"  na A$AP Rocky,  nyuma kandi bakoranye indirimbo"Poetic Device."

Umwaka wa 2013 wabaye uw'itangiriro ry'urwango mu bihangano hagati ya Kendrick Lamar na Drake.

Muri uwo mwaka hagiye hanze indirimbo "Control" umuraperi Kendrick Lamar yahuriyemo na Big Sean. Ni indirimbo yabaye imbarutso yo gusebanya hagati y'aba bombi, kuko yaririmbyemo amagambo yibasira Drake. Ati:"Naragukunze ariko ndashaka kukwica."

Umwaka wa 2013-2014 wabaye uwo guhangana mu itangazamakuru 

Igihe Drake yari mu kiganiro, yabajijwe niba ibyo Kendrick yaririmbye mu ndirimbo "Control" bimureba asubiza ko ari we yabwiraga, ni amagambo yasaga n'itangiza ry'ihangana hagati y'aba bombi.

Mu mwaka wa 2015, Kendrick Lamar yongeye gushyira hanze indi ndirimbo "For Free?" irimo imirongo igaruka kuri Drake.

Mu mwaka wa 2016, umuraperi Kendrick Lamar yongeye gushyira hanze indirimbo igaruka kuri Drake yise "The Heart Part 4."

Mu mwaka wa 2017, Drake yarambiwe agasuzuguro ka Kendrick Lamar, we n'umuhanzi witwa "The Game" bashyira hanze indirimbo bise "100"

Muri 2018, Kendrick yisunze Kanye West bashyira hanze indirimbo bise "No More Parties in LA"

Imyaka ya 2019 ndetse na 2020 yabaye imyaka yo gutuza hagati y'aba bagabo bombi aho buri muntu yahugiye ku bikorwa bye cyane cyane iby'umuziki.

Kendrick Lamar yongeye kwatsa umuriro hagati ye na Drake mu mwaka wa 2021 aho yisunze Baby Keem bashyira hanze indirimbo bise "Family Ties."

Ni indirimbo Kendrick avuga uko abona injyana ya rap n'uburyo imeze muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, bimwe avugamo bishyirwa kuri Drake nk'umwe mu baraperi bakorera muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Aba bombi bongeye gutuza hagati y'umwaka wa 2022 na 2023. Ni imyaka yabaye iyo gukora ibihangano byabo, Drake yashyize hanze album ayita "For All The Dogs" Kendrick Lamar yanaje gutaramira mu Rwanda ku wa 06 Ukuboza 2023 mu gitaramo cya Global Citizen: Move Africa.

Ihangana ry'abana bombi ryongeye kubura mu mwaka wa 2024.

Ku itariki ya 19 Mata, Drake yashyize hanze indirimbo yise "Push Ups" amwishongoraho ko ari ku gasongero ku musozi.

Muri uko kwezi kandi Drake yongeye gushyira hanze indirimbo yise "Taylor Made." Ni indirimbo yarikoroje cyane kubera ko yibasiye Kendrick akoreje amajwi ya Snoop Dogg n'irya nyakwigendera Tupac. Ati:"Ni iki kuva kuba Igikomangoma ukaba Umwami? Nigga,( uwo muhungu) ni umwana.

Ku wa 30 Mata 2024, Kendrick Lamar yongeye gushyira hanze indirimbo imusubiza yise "Euphoria." Ni indirimbo isubiza Drake mu buryo bweruye aho amuvuga no mu mazina ye ndetse n'aho akomoka muri Canada.

Kendrick Lamar agira ati:"Wowe Drake ukomoka muri Canada ntuzongere kuvuga ijambo 'nigga' kuko iyo urivuze uba uvuze njye. Iyo nkubonye uri kumwe na Sexy Red, mbona uri kumwe n'indaya."

Nyuma y'iyi ndirimbo Kendrick Lamar yashyize hanze, Rick Ross yagiriye inama Drake yo kwicecekera, ntamusubize. Gusa ibyo yamubwiye birasa no kumena amazi ku rutare, biravugwa ko Drake ari kwandika indi ndirimbo izasubiza Kendrick Lamar.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.