Quavo yagarukanye indirimbo idasanzwe

Nyuma yo kubura inshuti ye y' akadasohoka, Takeoff, Quavo yashyize hanze indirimbo itisukirwa.

Mar 31, 2023 - 08:19
Mar 31, 2023 - 08:20
 0
Quavo yagarukanye indirimbo idasanzwe

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Quavious Keyati Marshall wamamaye mu muziki nka Quavo yashyize hanze indi ndirimbo nyuma yo kwitaba Imana kwa mugenzi we bafatanyaga mu itsinda rya Migos ari we Takeoff. Ni indirimbo yise " Honey Bun."

Uyu uzwi kandi nka Quavo Huncho ashyize hanze iyo ndirimbo nyuma yo gushyira hanze izirimo " Greatness" na " Without You" yazishyize hanze nyuma y'urupfu rwa Takeoff witabye Imana mu ntangiriro z' Ugushyingo 2022. 

Izo ndirimbo kandi yaziririmbye mu rwego rwo kumwunamira mu itangwa ry'ibihembo bya Grammys 2023. Ku rubyiniro yafashijwe na mugenzi we bakoranye cyane mu itsinda rya Migos, Offset.

Quavo w' imyaka 31 yabuze mugenzi we Takeoff bamaze igihe gito bashyize hanze alubumu bise " Byubakiwe gusa inzira z' inziraherezo, (Only Built for Infinity Links)." Ni alubumu bari bashyize hanze mu kwezi k' Ukwakira 2022, Takeoff yitaba Imana ku ya 1 Ugushyingo 2022, yarasiwe i Houston. Byabaje cyane Quavo kuko bari kumwe.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.