Foromina wo muri Papa Sava ni nde waba waramuteye inda?
Ku itariki 20 Gicurasi 2021 Jeanne Gentille Noella Niyomubyeyi wamamaye nka Foromina muri Papa sava na Liliane muri Seburikoko yashyize ifoto kuri instagram ye igaragaza ko atwite. Ni umwe mu bakobwa bake bakina muri sinema nyarwanda bari basigaye batarabyarira iwabo.
Uyu mukobwa ukunzwe muri sinema nyarwanda yanditse amagambo mu nsi y’ifoto ati:’uko rero Marraine Daffy #papasava @nyirink aba anteje inda’’ mu nsi abamukurikira batanze ibiterekezo bitandukanye aho hari uwavuze ko iyo nda ayikuye muri Tanzania dore ko ari ho yari avuye mu bikorwa byo kwamamaza indirimbo y’uwo bazashakana.
Ese yaba koko atwite?
Mu itohoza TheFacts yakoze yaje gusanga uyu mwari yaba yaratewe inda ariko hagakekwa umukoresha we bakinana filimi. Mu minsi ishize urugaga rwa sinema nyarwanda rwasohoye itangazo ribuza abakina filimi kwaka ruswa y’igitsina kandi rubabuza gukoresha abana muri izo filimi mu gihe badafite uburenganzira. None umukunzi we bitegura kubana utuye muri Amerika yamubenga?
Igihari ni uko uyu mukobwa yakwihutisha imihango yo kubana ku buryo yamusanga kare bakabana inda itaravuka nkuko bamwe bajya babikora.