Riderman ari gukoresha imirongo yo muri Bibiliya mu kwamamaza umuvinyo

Gatsinzi Emery wamamaye hano mu Rwanda muri Hip Hop nka Riderman ari kwamamaza umuvinyo akoresheje amagambo aboneka muri Bibiliya.

Nov 17, 2021 - 08:52
Nov 17, 2021 - 08:54
 0
Riderman ari gukoresha imirongo yo muri Bibiliya mu kwamamaza umuvinyo

Yahengereye abantu bahuze anyarukira kuri Instagram ati:” Umubwiriza 10:19
Ibirori bigirirwa gusetsa,kandi VINO inezeza ubugingo, kandi IFEZA niyo isubiza byose.”

Uyu muraperi mukuru yanateguje ibisumizi indirimbo yise”Ndarisoma” kuri uyu mugoroba. Ati:” Uyu munsi Saa moya z'umugoroba video ya #Ndarisoma iraba igeze kuri youtube”. Uyu mubyeyi uherutse kwibaruka impanga z’abakobwa babiri ari gukora kuri alubumu yitwa Kimirantare. Yibitseho agahigo ko kuba umuraperi ufite imizingo myinshi ndetse akunze kwikomanga mu gatuza akiyita umwami w’abaraperi bo mu Rwanda nubwo yajyaga avugako afana Jay Polly ndetse mu ndirimbo yamukoreye agitarabaruka yamwise Umwami. Ni kenshi yagiye akoresha amagambo yo mu ndirimbo za yakwigendera Jay Polly “Kubaho ni cyo gishoro”, kandi agashimangirako amwemera.

Afite alubumu zirindwi na mixtape imwe. Yabonye izuba ku ya 10 Werurwe mu 1987. Ku itariki 10 mu kwezi gushize yujuje imyaka 34 abonye izuba. Yavukiye I Bujumbura mu Burundi. Ni imfura mu bana batanu barimo abakobwa babiri n’abahungu batatu. Agendera mu birenge bya 2Pac kuko yakuze yumva akandika indirimbo ze aboneraho gutangira kwandika imivugo yaje kuvamo indirimbo akaba azwiho ubusizi mu buhanzi bwe. Gusa ni ubusizi bwo kwitaka bwibanda ku isubirajwi.

 

Imyaka 16 akora umuziki

Benshi mu bahanzi bahari ubu uwakuze atamufana yaba yigiza nkana. Bruce Melodie aherutse kugira ati:”Uyu musaza mureba najyaga ntoroka ishuri nkajya mu bitaramo bye”.

Muri Gicurasi 2006 yinjiye muri groupe UTP soldiers ryari rigizwe n’inshuti ze arizo NEG G The General na MIM. Baje gukorana indirimbo umunani maze nyuma yaho nawe asohora indirimbo ku giti cye ya mbere muri 2007. Iyo ndirimbo yayise “Turi muri Party”; biza no gutuma ahita ava muri iryo tsinda nuko atangira gukora injyana ya RAP ku giti cye. Ubaze neza wasanga amaze imyaka 14 yikorana umuziki nyuma yo kuva muri rya tsinda. Yigeze gushimira Bagenzi Bernard ko yamukomeje akamwereka ko yakora umuziki nubwo avuye mu itsinda. Ni nawe ashimira kuba yarumvise ijwi rye akarishima mu gihe hari abamucaga intege.

UTP yakomeje gukora dore ko yahise imusimbuza Puff G, maze Riderman nawe akomeza inzira ye yo kuririmba ku giti cye aho yasohoye indirimbo zakunzwe cyane nk’indirimbo ‘Inkuba’, maze asohora album ye ye mbere yari igizwe n’indirimbo 16 zarimo Rutenderi, Uwo mukobwa n’izindi.

Ibihembo abitse mu kabati

 

Mu 2008,Riderman nibwo yatsindiye igihembo cye cya mbere nk’umuhanzi muri  Salax Award nk’umuhanzi mwiza wa Hip hop Artist mu Rwanda. Mu 2010 album ye yatsindiye igihembo cy’inziza nanone muri Salax Awards. kimwe n’ibindi bihembo bya Salax uyu muhanzi yagiye yegukana bya Album nziza mu 2011 na 2013, uyu ukaba n’umwaka Riderman yegukanyemo igihembo cya PGGSS3.

Yigeze kujya muri Amerika

Riderman kandi ahora yibuka uburyo muri Kanama yo mu 2012 yagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akahamara ibyumweru bitatu yitabiriye inama y’abahanzi ba Hip Hop yitwa “Hip Hop and Physics Engagement”.

Abahanzi afatiraho urugero

Mu bahanzi bo mu Rwanda akunda harimo Jean-Christopher Matata (R.I.P), Benjamin Rutabana na Kidumu. Ni mu gihe abo hanze akunda ari Tupac Amaru Shakur (R.I.P), 50 Cent, Lil Wayne na Diam's.

Uyu muramperi ni umwe mu bamaze kuririmba nyinshi mu bitaramo bisoza umwaka bitegurwa na EAP. Abahanzi baje mu Rwanda bafite amazina ku ruhando mpuzamahanga hafi ya bose bahuriye ku rubyiniro.

Mu bihe byiza Riderman yagize nk’umuhanzi harimo igitaramo yakoreye i Nyamirambo (kwa Nyirinkwaya) hari na Furious, aho mu gihe yaririmbaga Rutenderi abantu bamwuzuyeho. Hari kandi no kuba yarakoranye igitaramo na Shaggy kuri Stade Amahoro hamwe n’ibindi bitaramo yagiye aririmbanamo n’ibyamamare muri muzika nka Sean Paul, Lauryn Hill, Mr Flavour, Elephant Man, Koffi Olomide, Brick and Lace, Sean Kingston, D’banj n’abandi. Ibindi bitaramo yishimira kuba yarakoze ni igihe yamurikaga Album ye ya mbere kuri Petit Stade ati:”Nari nshyigikiwe!”.

Afite imitungo atajya atangaza mu itangazamakuru

Uyu muraperi hari abajya bamuserereza batebya ko atazi umubare wa moto ziri mumuhanda zimubaruyeho. Aha birumvikanako afite ibinyabiziga bimuha agatubutse. Hari amakuru y’uko ari kubaka I Nyamata inzu ihenze. Nubundi ni umwe mu bafite imitungo ariko ntakunze kubyirata. Ari kugarura Ibisumizi byari byarafunzwe.

Kuri ubu yamamariza Canal + n’umuvinyo

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175