Umwe mu bahanzi ba Reggae bakomeye hano mu Rwanda , 2T Reggae Man yasohoye indirimbo nshya itaka umugore

Reggae 2T yasohoye indirimbo itaka igitsinagore yise “Champion Woman”. Yayikoranye na Nazizi Hirji wo muri Kenya.

Nov 15, 2021 - 06:31
Nov 15, 2021 - 07:46
 0
Umwe mu bahanzi ba Reggae bakomeye hano mu Rwanda , 2T Reggae Man yasohoye indirimbo nshya itaka umugore

Champion Woman indirimbo yahuje umunyarwanda n’umuny-Kenya.(Song Poster).

“Champion Woman” ni indirimbo irimo inyigisho , ubuzima bushaririye kandi bwihangana igitsinagore kinyuramo umunsi ku wundi. 

Ni indirimbo 2T Reggae Man yafatanyije n’umuhanzikazi uzwi mu karere ka afurika y’iburasirazuba Nazizi ukomoka muri Kenya. Tugitohoza  iby’iyi ndirimbo twifuje kuganira na 2T Reggae Man atubwira byinshi kuri yo. 

Mu kiganiro twagiranye kigufi ku murongo wa telephone dore ko uyu muhanzi ari kubarizwa mu gihugu cya Kenya avuga ku mvano y’igitekerezo cyo gukora indirimbo “Champion Woman” yagize ati “"Nemera ko igitsinagore kinyubaka ,nkuko   biri no kuri buri gitsina gabo cyose, niba tubyumva kimwe ,nutabyumva  gutyo ni uko yaba yahuye na wamukobwa bavuga ngo uba umwe agatukisha Bose... ariko siko bikwiye kumera". Yongeyeho:"Iyi ndirimbo rero nayikoze nyuma yo kugenda nitegereza uruhare rw'igitsinagore mu mibereho  ya muntu uko yaba ari  kose akomeye cyangwa yoroheje ,batubyara  bigoranye, bakaturera bigoranye ngo abahungu baranonka cyane bakanakubagana twakura bakatubera numero ya mbere mukuduha ibyishimo,bakatubyarira, bagakomeza no kutwitaho dukuze, reka  mbonereho no gushima buri gitsina gore cyabayeho, kiriho ndetse kizanabaho, respect  kuri bashiki bange n' inshuti zange “

2T Reggae Man ubu ari kubarizwa muri Kenya.(2T Photo).

2T wuje ubwenge mu misubirize ye yakomeje avuga ku bijyanye no guhura n’umuhanzikazi Nazizi ukomeye muri Afurika y’iburasirazuba anakomoza ku myitwarire ikwiye kugenga abahanzi nubwo baba bakomeye cyane

Ati “Nazizi ni umwe mu bahanzi  bakomeye muri Kenya,East Africa ndetse no mu mahanga.  Nakunze indirimbo ze nkanazikurikira, yicisha bugufi agakunda no gusaba na. Ni umuhanzi numva nkwiye gukorana nawe Indirimbo ,kandi indirimbo ze zirimo ubutumwa bwinshi bwiza Kandi bwubaka human society mu ngeri zose, yaba abato n'abakuze , musaba gukorana nawe ntiyangoye kuko aca bugufi nubwo afite izina rikomeye “

Producer Mwax , Nazizi na 2T Reggae Man ubwo bari gukora iyi ndirimbo.(2T Photo).

Abajijwe kugira icyo indirimbo Champion Woman ivugaho 2T Reggae Man yasubije ati”iyi ndirimbo muri rusange  ivuga ku bwiza  bw'umukobwa (Inyuma) imbaraga ze (karemano) n'agaciro kabo muri rubanda". 

Ikiganiro cyakomeje kuryoha maze abajijwe mu gusobanura abantu ashimira kugirango iyi ndirimbo ijye hanze no ku mishinga iri imbere  agira ati”  mfite izindi 7 zarangiye ndi gutegura uburyo bwo kuzisohora zakozwe na Bob Pro, Iyzo pro,Mastola naho iyi ngiyi Champion Woman yakozwe na Producer Mwax The herbalist wo muri Kenya amashusho yayo akorwa na Hirwa Sicerite wo mu Rwanda “

2T Reggae ni umwe mu bahanzi nyarwanda batangiye umuziki cyera dore ko we yawutangiye ku myaka 5 aririmba muri korari z’abana. Mu bugimbi bwe agakomeza kuririmba muri korari zo kw’ishuri cyane cyane ahitwa Igitwe mu Ruhango. Mu 2005 nibwo bwa mbere yasohoye indirimbo ye ya mbere , nyuma mu 2012 abitangira nk’umwuga.

2T Reggae Man kugeza ubu amaze kugira indirimbo 12 zasohotse gusa akagira izindi ndirimbo 7 ari gukorana na Producer Cedar wo muri Kenya izo zo ziracyari muri studio zitunganywa. Hari izindi ndirimbo 7 ari gutegura gusohora zarangiye zakozweho n’abazwi mu gutunganya imiziki hano mu Rwanda nka Bob Pro , Iyzo Pro n’abandi

“Champion Woman” niyo ndirimbo nshya ya 2T Reggae Man afatanyije na Nazizi

Danny RUREMA PR at Urban Journalists Association [UJA] ◼️Social Media Manager/Writer & Presenter at The Choice Live / ISIBO TV ◼️MC ◼️News /Entertainment /Content Creator ◼️Voice-Over Commercials Specialist