Michelle Iradukunda umunyamakuru wa RBA yamennye ibanga ry’urugo rwabo

Michelle Iradukunda uzwi nka Michou, umunyamakuru ukunzwe n’abatari bake muri RBA kubera ibiganiro atambutsa kuri Radio na Television yagiriye inama abakobwa bashaka gushinga urugo,ndetse n’ibanga yakoresheje mu rugo rwe.

Mar 8, 2021 - 08:28
Mar 8, 2021 - 08:29
 0
Michelle Iradukunda umunyamakuru wa RBA yamennye ibanga ry’urugo rwabo

Uyu munyamakuru aganira na ISIMBI TV yavuze ko urugo yarwigiyemo isomo rikomeye,avuga ko umukobwa adakwiye gukunda umusore kubera imitungo afite kuko ,ibintu ari ibishakwa kandi birashira, avuga ko kandi umubyeyi we yamutoje uburyo urugo rwubakwa harimo gusenga no kwihangana.

Yagize ati:”Umubyeyi wanjye(Papa)yanyigishije kwihangana ,ubundi iyo utihanganye bishobora kubatera gutandukana(divorce).””hari abakobwa bakurikira imitungo mu gihe bagiye kurushinga ariko birengagije ko ibintu bishobora gushira,burya icya mbere ni urukundo.Iyo mwese mufite mu mutwe hafinguye murabishaka mukabibona”

Abajijwe niba koko habaho urugo rw’ijuru rito Michelle yavuze ko bisaba ko buri wese mu bashakanye agira uruhare mu kuzamura urugo ,ngo kuko iyo umwe avunikira urugo wenyine ntibyashoboka.

Michelle yanavuze ko burya mu rugo hari ibintu by’ingenzi byafasha abarushinze kuryoherwa n’urukundo ,harimo kuganira hagati y’abashakanye ,ndetse no gukundana kandi urukundo rigahora rwuhirwa kugirango rurambe.