Uyu mwaka ni uw'ibyishimo! Ibyo Bralirwa izanye byo ni simusiga!

Uruganda rwenga Ibinyobwa bisembuye n’Ibidasembuye mu Rwanda, Bralirwa Plc, rwatangije irushanwa rwahaye izina rya “Mützig Amabeats”, rizahuza abahanga mu kuvanga imiziki ari bo twitwa "DJs "

Aug 3, 2022 - 18:35
Aug 3, 2022 - 18:35
 0
Uyu mwaka ni uw'ibyishimo! Ibyo Bralirwa izanye byo ni simusiga!

Iri rushanwa ryatangajwe mu gihe Bralirwa Plc iri gukora ubukangurambaga bwiswe ‘Never Stop Starting’, bugamije gushyigikira abantu kwitinyuka bagafata iya mbere mu bikorwa byahindura ubuzima bwabo. Mu gihe Bralirwa iri gushishikariza abantu kwitinyuka bagafata iya mbere mu gukora ibikorwa byahindura ubuzima bwabo, uri ruganda rwabicishije mu irushanwa rikubiyemo ubukangurambaga bwiswe " Never Stop Starting" 

“Mützig Amabeats” ni irushanwa riri mu bigize ubu bukangurambaga, rigamije kuzamura aba-Djs barimo n’abakizamuka bafite icyerekezo.

Iri rushanwa biteganyijwe ko rizarangira muri Nzeri uyu mwaka ndetse rikazaba rigizwe n’ibyiciro bitatu.

Icyiciro cya mbere kigizwe n’igikorwa cyo gushaka aba Dj barimo n’abakizamuka aho bahamagarirwa kohereza uruvange rw’indirimo rw’iminota itatu [music mix] ku rubuga www.mutzigamabeats.rw hanyuma ababizobereye bakazatoranyamo inziza yujuje ibisabwa.

Icyiciro cya kabiri kizaba kigizwe no gutora ku mugaragaro ‘Music mix 50’ za mbere zizaba zatoranyijwe n’itsinda ry’inzobere.

Gutora bizamara ibyumweru bitatu aho biteganijwe gutangira ku wa 14 Kanama 2022 kugeza ku wa 2 Nzeri 2022 ari na byo bizagena aba Djs 10 ba mbere bazakomeza mu cyiciro cya gatatu ari na cyo cya nyuma muri iri rushanwa.

Icyiciro cya gatatu cy’Irushanwa “Mützig Amabeats” kizaba kigizwe n’urukurikirane rw’ibirori bitanu bizabera mu gihugu hose aho aba-Djs babiri bazajya bahatana mu ruhame hakavamo umwe utsinda.

Ibi bizatuma batanu ba nyuma batsinze mu birori bitanu byabereye hirya no hino mu gihugu bahurira mu birori bya nyuma i Kigali, ari naho bazahatanira igihembo kizahabwa uzegukana “Mützig Amabeats”.

Uwatsinze iri rushanwa azahabwa amasezerano y’umwaka umwe nka Dj wa Mützig ndetse uwa kabiri n’uwa gatatu bahabwe ibihembo bishimishije.

Kumenya andi makuru atandukanye kuri iri rushanwa warikurikirana ku mbuga nkoranyambaga za Mützig arizo @MutzigRwanda kuri Facebook, Instagram na Twitter.

Bralirwa Plc ni uruganda Nyarwanda rukora rukanagurisha inzoga zirimo Primus, Mützig, Legend, Amstel Malt, Turbo King, na Heineken n’ibinyobwa bidasembuye birimo Coca-Cola, Fanta Orange, Fanta Citron, Fanta Fiesta, Fanta Pineapple, Sprite, Stoney, Krest Tonic, Cheetah Energy Drink na Vital’ O.

Bralirwa Plc yashinzwe mu 1957, itangira gushyira ku isoko inzoga zanakunzwe cyane guhera mu 1959. Kuva mu 1971 yabaye Ishami rya Heineken Group iyifitemo imigabane 75%.Yatangiyekwenga no gucuruza ibinyobwa bidasembuye mu 1974, nyuma yo gusinyana amasezerano na Coca Cola Company. Kuri ubu ishize imizi mu Rwanda kandi ibicuruzwa byayo birakunzwe ku isoko.