Umuyobozi wa Al-Qaeda, Ayman al-Zawahiri yiciwe muri Afuganisitani

Umuyobozi wa Al Qaeda, Ayman al-Zawahiri wo mu Misiri yiciwe muri Afuganisitani  mu ijoro ryo ku wa gatandatu  n’igitero cy’indege zitagira abaderevu z’Amerika, nk'uko Perezida wa Amerika, Joe Biden yabitangaje kuri uyu wa mbere kuri televiziyo.

Aug 2, 2022 - 21:47
 0
Umuyobozi wa Al-Qaeda, Ayman al-Zawahiri yiciwe muri Afuganisitani

Mu ijambo rye rigufi yavugiye muri White House, yagize ati: "Ku wa gatandatu, kubwitegeko ryacu, Amerika yagabye igitero cy’indege cyagabwe i Kabul muri Afuganisitani, gihitana emir wa al-Qaeda, Ayman al-Zawahiri".

Biden yongeyeho ati: "Ubutabera bwatanzwe kandi uyu muyobozi w'iterabwoba ntakiriho."
Zawahiri yari umwe mu mubabaga mumitwe yiterabwoba bashakishwaga cyane ku isi aho Amerika yariyasezeranyije miliyoni 25 z'amadolari  kumunu watangamakuru yatuma atabwa muri yombi. Yafashe umutwe wa nebula waba jihadiste mu 2011, nyuma y'urupfu rwa Osama Bin Laden, muri Pakisitani na Amaerika.

Uyu mugabo byari byarananiranye kumufata ngo  akurikiranwe mu myaka irenga icumi, yafatwaga nk'umwe mu bateguye ibitero byo ku ya 11 Nzeri 2001, byahitanye abantu bagera ku 3.000 muri Amerika.
 Kuba yishwe bizafasha imiryango y'abahohotewe biciwe munyubako izwi nka twin towers y’ubucuruzi i New York ndetse no ku cyicaro gikuru cya Pentagon hafi ya Washington, "kumva batekanye", nk'uko perezida wa democarate yabitangaje.

 Bavuze ko Igitero cy’indege zitagira abapilote cyakozwe na misile ebyiri za Hellfire kandi ko nta gisirikare cya Leta zunze ubumwe z’Amerika zari ku butaka, umuyobozi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze ko Amerika ishoboye kumenya kuzgukuraho iterabwoba aho riherereye hose.
bongeyeho ko Ayman al-Zawahiri yagiye agaragaye inshuro nyinshi kandi igihe kinini kuri balcony ari naho yarasiwe mu murwa mukuru wa Afuganisitani.
Bivugwko Iyi nzu y'amagorofa atatu yiciwemo iherereye mu gace ka Sherpur, mu  hafi yurwa mukuru wa Afuganisitani,  kakaba agace kari gakize cyane aho inyubako nyinshi  bavugaga ko zituwemo n'abayobozi bakuru b'abatalibani. Aka gace  rero kaje gufugwa kanarindwa n’abatalibani bitwaje imbunda mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Abaturage bahaturiye  benshi babajijwe na AFP bavugako ko iyo nzu ntawayibagamo. Bakavugako hari haciye umwaka nawe uhaba kuko iyo nzu yari yaranarohamye kandi namuriro wahabaga.
Abantu barigushidikanya ku makuru y'urupfu rwumuyobozi wa al-Qaeda Aho bavugako ari poropaganda . bati: "Ntabwo mbona ko ari ukuri. Ni poropagande gusa." Fahim Shah w'imyaka 6
Abdul Kabir ati: " niba bamwishe koko Bagomba kwereka isi ko yishwe bamwerekanye kandi bagatanga ibimenyetso".