Nta n’amandazi muba mwazanye! Danny Nanone yatubwiye uko yiyumva ku kuba yigana n’abana n’uko ajyana imodoka ku ishuri abandi bajyana amagare

Umuraperi Danny Nanone witegura gusoza amasomo ye mu ishuri rya muzika rya Nyundo twamusuye atubwira byinshi birimo uko adaterwa isoni no kwigana n’abana aruta kuko azi icyo ashaka. Yakomoje ku kuntu wayamaze kuba umuturage usanzwe mu gace atuyemo n’uko abayeho mu buzima bwa kinyeshuri.

Apr 6, 2021 - 10:36
 0
Nta n’amandazi muba mwazanye! Danny Nanone yatubwiye uko yiyumva ku kuba yigana n’abana n’uko ajyana imodoka ku ishuri abandi bajyana amagare

Uyu muraperi usigaje igihe gito agashyira akadomo ku masomo ye afite ibigwi n’amateka biremereye mu muziki Nyarwanda. Mu kiganiro yagiranye na Thefacts.rw kibanze ku mibereho ye ya buri munsi ku ishuri, mu gutebya yatangiye utubaza impamvu tutamuzaniye amandazi kandi tuzi ko abanyeshuri bayakunda. Yagize ati “Ahubwo ikibazo nta n’amandazi muba mwazanye! Ahahaha”. 

Akivuga ibi twahise tumubaza uko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo kongera kwicara ku ntebe y’ishuri maze adusubiza agira ati ”Ubu ntabwo biba byoroshye urumva nk’iyo ngiye gusohoka nsaba uruhushya. N'ubwo niga ntaha ariko iyo nshatse nko gusohoka wenda mu masaha y’amasomo nsaba uruhushya urumva ndi umunyeshuri kandi ntabwo naherukaga gusaba uruhushya”.

Mu birori byo gusoza igihembwe ubwo yaririmbaga ubuhanga agezeho bwatunguye Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace ahitamo kumufata amashusho

Danny Nanone yakomeje avuga ko ubuzima bwe bwo kuabaho bwahindutse ariko ashimangira ko yishimiye ko agiye gusoza kuko asigaje amezi atatu gusa. Twamubajije uko yiyumva iyo abona ari kwigana n’abana aruta kure barimo abafite imyaka 18 kuzamura avuga ko nta cyo bimutwara kuko azi icyo ashaka. Ati ”Urumva iyo uzi icyo ushaka wirengagiza ibindi ibyo aribyo byose abenshi ndabaruta hano ariko nyine kubera ko nashakaga amasomo ntabwo nigize ndeba uwo tuzigana cyangwa aho nzigira".

"Njyewe nashaka ubumenyi kandi ubungubu narabubonye buhagije ku buryo ubungubu ninsubira mu kazi bisanzwe abantu bazabona ko aho nagiye nari ndi gukora ibintu bifatika kandi bizatanga umusaruro”.

Iyo ugeze muri iki kigo usanga imodoka ye yo mu bwoko bwa Benz iparitse uruhande rw’iy'umuyobozi w’ikigo ibintu bidakunze kubaho mu mashuri nk’aya atari aya kaminuza. Kuri iyi ngingo hari icyo yabivuzeho ati ”N’ubwo ndi umunyeshuri ntabwo byakuraho ko ndi na Danny Nanone kuzana imodoka nkaparika nkiga ni ibisanzwe hari n’abazana amagare n’iki, buri wese transport afite yayikoresha hahahahaha”.

Yijeje abanyarwanda impinduka zikomeye mu muziki we

Muri aka gace iri shuri riherereye mo hitwa i Kavumu, yavuze ko ubu yamaze kuba umuturage waho ku buryo n’umuyobozi w’umudugudu bafite uko baziranye. Mu kubisobanura yagize ati “Hano bahita i Kavumu niho nibera hafi y’ishuri ndi umuturage waho na chef w’umudugudu turaziranye hahahah".

Uyu muraperi kugeza ubu ari mu bo abantu bakwiye kwitega ukurikije urwego agezeho rw’imiririmbire kuva yatangira gukurikirana amasomo ajyanye n’umuzki muri iri shuri. Mu birori byo gusoza igihembwe cya mbere yarabigaragaje ubwo yaririmbaga indirimbo ye “Master Blaster”.  Yasoje ikiganiro yizeza abanyarwanda impinduka zikomye agiye kuberaka nyuma yo gusoza amasomo ye.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175