Abantu benshi barimo Clarisse Karasira banenze bikomeye igikorwa Polisi y’u Rwanda yakoreye abageni
Kuri uyu wa Mbere abantu 57 barimo n’abageni bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda #COVID-19, aho bakoreye ubukwe mu rugo rwa nyiri hotel Rainbow isanzwe ifunze kubera kutubahiriza amabwiriza maze bajyanwa muri Sitade,igikorwa cyanenzwe n’abanyarwanda batari bake barimo n’umuhanzikazi Clarisse Karasira.
Byabereye mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro.
Bisengimana Justin nyiri hotel, yahisemo kubajyana mu rugo gukora imihango y’ubukwe kuko hoteli yafunzwe.
Aba bafashwe nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Gatandatu abandi 43 bafatiwe muri Cenetra Hotel iherereye mu Murenge wa Rusororo, na bo bakoze ubukwe butubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Aba bose bafashwe baracibwa amande, bipimishe COVID-19 biyishyuriye bamenye uko bahagaze. Amahoteli ndetse na resitora bafatiwemo zirafungwa ukwezi kandi buri yose yishyure amande y’ibihumbi ijana na mirongo itanu by’Amafaranga y’u Rwanda (150,000Frw).
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi itazatezuka gufata no guhana abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, kugeza igihe iki cyorezo kizatsindwa burundu.
Umuhanzikazi nyarwanda Clarisse Karasira yanenze iki gikorwa cyakorewe aba bageni abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Instagram,kuri Twitter yagize ati "Mbabajwe cyane niki gikorwa.Umuyobozi wacu w’icyerekezo@PaulKagame yatwigishije icyubahiro cya kimuntu n’impuhwe.....Ariko, iki gikorwa kirabura ubumuntu. Ni ububabare budashira kubashakanye n’urubyaro rwabo@Randapolice".
Clarisse Karasira yakomeje avuga ati "Tekereza uburyo iyi couple izigisha abana babo b’ejo hazaza gukunda igihugu cyabo n’iyi shusho yo ku munsi w’ubukwe bwabo?...."
Naho kuri ku rubuga rwa Instagram yanditse amagambo agira ati "Nkunda u Rwanda rwacu ariko sinshobora gushyigikira ibintu nk’ibi. Ntibikabe ndatakambye!
