Jay Polly afungiye muri gereza ya Nyarugenge iri Mageragere yaherukagamo mu 2018

Mu gihe cy’imyaka itatau umuraperi Jay Polly yongeye gufungirwamur Gereza ya Nyarugenge iri Mageragere

Jun 27, 2021 - 07:07
Jun 27, 2021 - 07:08
 0
Jay Polly afungiye muri gereza ya Nyarugenge iri Mageragere yaherukagamo mu 2018

Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly ku ya 24 Gicurasi 2021 yataramiye abagororwa bafungiye muri iyo gereza mu gitaramo kiba kigamije gususurutsa abagore bahafungiwe.

Hari amashusho amara igihe gito yacaracaye ku mbugankoranyambaga ya Jay Polly ari kuririmbira abo bagororwa bizihiwe. Jay Polly yajyanywe i Mageragere nyuma yo gukatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kubera icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi akurikiranyweho. Afunganywe n’abantu bane bafatanywe mu rugo iwe banarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Kunywa ibiyobyabwenge ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 11 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Jay Polly ufite abafana benshi mu njyana ya Rap,yasohotse gereza ya Mageragere iherereye mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, ku wa 01 Mutarama 2019, saa tatu n’igice, yitwaje inkoni aherekejwe n’umucungagereza.

Kuwa 24 Kanama 2018 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwahamije Jay Polly icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we akamukura amenyo mu ijoro ryo kuwa 04 Kanama 2018.

Jay Polly n’umugore we barwanye mu rukerera rwo ku wa 4 Kanama 2018 bitewe n’amakimbirane yatewe ahanini n’agasembuye,bivamo imirwano ikaze yatumye uyu mugabo akura amenyo umugore.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175