Miss Popularity 2021 ’Kayirebwa Marie Paul’ yatsembeye abahanzi bashaka kumwifashisha mu mashusho y’indirimbo zabo[AMAFOTO]
Kayirebwa Marie Paul ni umukobwa witabiriye Miss Rwanda 2021 yiyamamaje ahagarariye Umujyi wa Kigali, yegukana ikamba ry’umukobwa ukunzwe n’abaturage [Miss Popularity] anahembwa 1,000,000 Frw yatanzwe na MTN Rwanda, Telefone igezweho yo mu bwoko bwa Iphone, n’ikarita yo guhamagara umwaka wose ku buntu.
Miss Kayirebwa Marie Paul wamenyekanye cyane muri Video y’Ikinyafu ya Bruce Melodie ,nyuma akaza kwegukana ikamba ry’umukobwa ukunzwe n’arubanda ariryo bita Miss Popularity agahabwa igihembo na MTN,cya Miriyoni imwe ,Telfone igezweho yo mu bwoko bwa Iphone n’iki n’ikarita yo guhamagara umwaka wose ku buntu yasezereye abahanzi bafuza kumwifashisha
Ibi yabitangaje mu kiganiro na TheFacts.rw avuga ko iri kamba ryamushimishije cyane ku buryo na n’ubu agisaraye kubera gusakuza cyane bivanze n’ibyishimo. Ati: "Aho nari ngeze narahishimiye ku bwanjye naravugaga ngo Imana imfashije nkagera mu mwiherero ndaba natsinze:
Uyu mukobwa witabiriye iri rushanwa atari ku nshuro ye yambere yavuze ko urugendo rwe rutangira ari inshuti ze zamugiriye inama yo kongera gusubiramo, agira amahirwe akomeza no mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero.
Akigera mu mwiherero yavuze ko ari ibintu byamutunguye cyane ndetse akomeza kwiyegereza abandi cyane atangira kumenyerana n’abandi bakobwa batandukanye. Ku nshuti ze za hafi cyane yavuze ko abakobwa yisanzuragaho cyane ari Akariza Amanda na Ishimwe Sonia.