Ziggy 55 yahishuye ko agiye kugura Range Rover-Video
Ziggy 55 wamenyekanye ubwo yari mu itsinda rya The Brothers ryari rigizwe na Danny Vumbi na Victory Fidele yasobanuye ko hari abanyamakuru b’imyidagaduro bagira icyo yise ishyamba. Yanahishuye ko ari hafi kugura Range Rover.
Ziggy 55 abinyujije mu kiganiro yakoranye na Mc Tino kuri Dream Tv, yavuze ukuntu bagenzi be bamwe na bamwe batangaga amafaranga mu bitangazamakuru mu rwego rwo gusibisha indirimbo za bagenzi babo.
Yavuze ko ahagana mu 2007 batwaye igihembo ibugande kitwa (PAM AWARD),barongera batwara ikindi mu 2010 cyangwa se mu 2011 kuko atabyibuka neza. Icyo ngo bagikuye muri Kenya, mu irushanwa ryitwa Easter Africa Award, aho bari bahanganye n’amatsinda akomeye nka Sauti Sol.
Ziggy 55 yatangaje zimwe mu ndirimbo zabo zitazamuva mu mutwe zirimo Bya bihe, Yambi na Nyemerera. Yakomeje abara inkuru y’inzira zigoye bacagamo mu gukora umuziki ariko bakigwizaho igikundiro nubwo nta mbuga nkoranyambaga zari ziteye imbere zihari.
Reba hano ikiganiro
Agarutse ku ishyamba ryariho icyo gihe ngo byarashobokaga ko umufana asaba indirimbo yawe kuri radiyo noneho umunyamakuru akayibura kubera ko babaga barayisibye kera. Uyu muhanzi ubifatanya n’akazi akora yanahishuye ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (Masters) mu itangazamakuru.
Umwanditsi:Havugimana Lazare