Amag The Black atewe impungenge n’abahanzi bari gusinya amasezerano y’ibicupuri-Video

Amag The Black utajya uripfana ku ngingo ziba ziriho mu myidagaduro ya hano mu Rwanda yagarutse ku bimaze iminsi bivugwa. Yanenze abari kubeshya ko bari gusinyira amasezerano yo kwamamaza serivisi z’ibigo kandi ari ibinyoma. Amag The Black yanagarutse ku bamubujije gukorana ibiganiro na bamwe mu bakoresha YouTube hano mu Rwanda.

Aug 27, 2021 - 07:23
Aug 27, 2021 - 07:31
 0
Amag The Black atewe impungenge n’abahanzi bari gusinya amasezerano y’ibicupuri-Video

Mu kiganiro yagiranye na Yago Tv Show yagize ati:’’Amafaranga y’u Rwanda umenya ari kugenda ata agaciro niba ari gutyo bimeze”. Yakomeje agira ati:”Niba ari ibyo mushaka ko tubeshya abantu , ibi by’ibicontract babeshya nange nzatera inkunga ya miliyali 200 Yago Tv Show”. Amag the Black wahise asohora indirimbo ari kumwe na Bull Dog yasabye abahanze kutabeshya rubanda. Ati:”Uzasanga bariya banatuma abakire bataduha akazi kuko bazumva ko duhenze nyamara jye ufite akazi k’ibihumbi 100 akampe kandi tuzagirana amasezerano”.

Amag The Black ntateze kwemera ibinyoma

 Avuga ko ibiri kuba abigereranya no kwirigita ugaseka. Ati:”Ni nkuko wakwiyoherereza amafaranga kuri Momo warangiza ukereka abantu bwa butumwa wiyandikiye”.

Yateye urwenya ko na we azasinyira tiriyali agahita atera inkunga Yago Tv Show. Yasabye abahanzi kudakomeza kwikina. Ati:”Ntimuzambeshya ngo mbeshyeke, baturage nimukomeze bababeshye”. Yakomeje ati:”Ntabwo izo contract zibaho ntimuzambeshye, Nizzo Kabossi ngo yasinyiye miliyoni 20?, ngo Melodie yasinyiye miliyali? Aba batype bazatuma tubura akazi”.

Amag The Black yanakomoje ku muhanzi wabeshye ko yaguze inzu igezweho (Apartment) nyamara yari yayikodesheje ukwezi nyirayo amubwira ko”Abana bamumereye nabi kuko bazi ko yagurishije inzu ahita ayimusohoramo”.

 

Reba hano ikiganiro asaba abahanzi kudahimba amasezerano

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175