Bruce Melodie afite amakuru ko Trace itazagaruka mu Rwanda
Umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, Bruce Melodie yahishuye ko ikigo gitegura ibihembo bya Trace (Trace Group) cyamwoherereje ubutumwa cyimumenyesha ko muri uyu mwaka cyitazagarura itangwa ry’ibyo bihembo mu Rwanda.
Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yahishuye ko ikigo gitegura ibihembo n'iserukiramuco rya Trace (Trace Group) cyamwoherereje ubutumwa kuri e-mail cyimumenyesha ko bababajwe nuko muri uyu mwaka batazatangira ibyo bihembo mu Rwanda.
Ibyo Bruce Melodie yabihamije mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cy’inzu imureberera inyungu ya ‘1:55 AM’ aho yahamije ko Trace yamumenyesheje ko itazagarura ibyo bihembo mu Rwanda ariko ntiyavuze impamvu bamubwiye ko uyu mwaka batazagaruka.
Yagize ati:”Nizera ko dufite abayobozi beza kandi bitegereza ibifite umumaro. Trace ni ikintu kinini kuko ndi mu kiganiro Good Morning America cya ABC News wabonye ko bayimbajijeho. Ndasaba leta ko yakora ibishoboka Trace ntiducike ngo ijye gutangirwa ahandi.”
“Ibyo ndabivuga kuko Trace yanyoherereje ubutumwa kuri e-mail ivuga ko ibabajwe nuko itazagaruka gutangira ibihembo byayo mu Rwanda . Njye narayitsindiye ariko hari abandi bari inyuma n’abandi bari imbere yanjye, bakora cyane kandi bakeneye kuyitwara.”
Bizahora byibukwa mu mateka ko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023, i Kigali habereye ibirori byo gushimira abahanzi bahize abandi muri Afurika no muri Diaspora Nyafurika, mu bihembo bya Trace Awards and Festival.
Ibi bihembo by’Ikigo Trace Group gifite televiziyo zikomeye ku ruhando mpuzamahanga zizwiho guteza imbere umuziki, byatangiwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere, aho abahanzi bakomeye muri Afurika no hanze yaho bari bateraniye muri BK Arena ahabereye ibi birori.
Abahanzi bo mu Rwanda bakandagiye ku rubyiniro barimo The Ben, Bruce Melodie, na Chris Eazy. Hari kandi abo muri Afurika no hanze yayo barimo Davido, Diamond Platnumz, Mr Eazi,Yemi Alade na Rema na bo banyuze ku rubyiniro bashimisha abitabiriye iki gitaramo cyatangiwemo ibi bihembo.
Iki gikorwa cyabaye ku mbaraga za Trace Group yatangijwe mu 2003. Iki kigo cyatangijwe na Olivier Laouchez kuri ubu ni cyo kiri inyuma ya televiziyo zikomeye nka Trace Africa, Trace Muziki, Trace Urban n’izindi nyinshi zinyuzwaho imiziki.
