Chris Eazy agiye gutaramira hanze y'u Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu, 21 Kamena 2023, umuhanzi wamenyekanye nka Chris Eazy yahishuye ko agiye gutaramira muri Zambia.

Jun 21, 2023 - 19:17
Jun 21, 2023 - 19:28
 0
Chris Eazy agiye gutaramira hanze y'u Rwanda
Rukundo Christian uzwi nka Chris Eazy, wakunzwe cyane mu ndirimbo

Umuhanzi Rukundo Christian uzwi nka Chris Eazy yahishuye ko agiye kujya mu mujyo wa bagenzi be bamaze iminsi bataramira mu bihugu bitandukanye birimo iby'i Burayi, Amerika na Dubai. Yahamije ko we azataramira mu gihugu cya Zambia, Lusaka.

Chris Eazy watangiye yamamara cyane mu mwaka wa 2021, ashyira hanze indirimbo zirimo Amashu, yahamirije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko azataramira mu gihugu cya Zambia ku wa 26 Kanama 2023 ahitwa Andrew's Motel iherereye mu murwa mukuru Lusaka.

Ibi abitangaje nyuma yo gushyira hanze indirimbo "La La" yakoranye n'umuhanzi ukomoka i Burundi, Kilikou Akili.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.