Umwana wa Morgan Wallen yariwe n'imbwa

Umwana w'umwe mu bahanzi bakomeje kogoga Isi, Morgan Wallen yariwe n'imbwa, ahita yihutanwa kwa muganga.

Jun 20, 2023 - 17:39
Jun 20, 2023 - 17:46
 0
Umwana wa Morgan Wallen yariwe n'imbwa

Kuri uyu wa Kabiri 20 Kamena 2023 inkuru yamenyekanye ko i Nashville imbwa yo mu rugo rw'uwabyariye umuhanzi Morgan Wallen ukunzwe mu ndirimbo ye "Last Night," yototeye umwana we w'imyaka ine witwa Indigo, imuruma mu maso. Mama we yahise amwihutana kwa muganga.

Iyi mbwa izwi nka Legend yo mu rugo rw'uwahoze ari umugore wa Morgan Wallen yakoze ibintu itajyaga ikora iruma umwana muto cyane w'imyaka ibiri. Ni umwana uyu Wallen yabyaranye n'umugore we, KT Smith, akaba atuye i Nashville muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. 

Igitangazamakuru TMZ cyatangaje ko akibimenya yahise amwihutana kwa muganga. Uyu KT kandi yaciye ku rubuga rwe rwa Instagram ashimira abamufashije n'abakomeje kwifatanya na we.

Yahishuye kandi ko nta gahunda afite yo kwikiza iyo mbwa nkuko bamwe bahoze babimubwira, ngo ibyo yakoze itajyaga ibikora. Gusa ngo azajya ayimuhisha kugira ngo itamuhahamura.

KT yahamije ko uwo muhungu we Indigo ari kugaragaza ibimenyetso ko aza kumererwa neza, bityo ngo abantu ntibagire impungenge ko byaza kumugwa nabi.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.