Yverry, umuhanzi ukomeye mu Rwanda, ngo yakuze akunda umupira w'amaguru.

Ku bakunzi b'umuziki Nyarwanda n'aba the fact muri rusange, twahisemo kubabwira amwe mu mateka y'umuhanzi Yverry wamenyekanye mu ndirimbo nka "Nk'uko njya mbirota", "Uragiye" n'izindi zakunzwe na benshi.

Sep 11, 2022 - 21:35
Sep 11, 2022 - 22:31
 0
Yverry, umuhanzi ukomeye mu Rwanda, ngo yakuze akunda umupira w'amaguru.

Amazina ye asanzwe ni Rugamba Yves akaba akoresha “Yverry” mu muziki we. Yavukiye mu gihugu cy'abaturanyi cy’ u Burundi ariko si ho yakuriye kuko yahavuye akiri muto cyane. 

Amashuri ye yose yayigiye mu Rwanda maze mu mashuri yisumbuye akurikira ibijyanye na Electronics na Telecominication. Nyuma gato yaje kubivamo maze yerekeza mu kigo kigisha umuziki cya Nyundo.

 

Uyu musore wavukiye mu muryango ubarizwamo abaririmbyi benshi, we yakuze yikundira umupira w’ amaguru dore ko ngo yari n’ umukinnyi mwiza mu makipe yakinnyemo akiri muto.

Akirangiza amashuri yisumbuye ni bwo yaretse umupira w’ amaguru afata umwanzuro wo kujya kwiga umuziki mu kigo cyo ku Nyundo.

Ku Nyundo yize ibijyanye n’ ijwi maze yihugura no mu gucuranga ibikoresho bya Muzika harimo Piano na Guitar.

Yverry yinjiye muri Studio bwa mbere mu mwaka wa 2011 ahera ku ndirimbo yitwa “Igihango” yakoreye muri Studio ya Kina Music hamwe na Producer Clement.

Uyu muhanzi agikora iyo ndirimbo ya mbere, yakoze agashya bitewe n’ amashyushyu yo kuba umuhanzi, yatumiwe kuri Radio bwa mbere ajyana CD itariho indirimbo.

 

Mu buzima busanzwe Yverry ngo ni umuntu wanga urugomo by'umwihariko kubona umuntu usagarira undi. Akunda amahoro no kubaho atuje.

 

Kuri ubu Yverry ahamya ko akazi ke ari umuziki aho katangiye kujya ka mwinjiriza amafaranga menshi bitewe nuko ari mu bahanzi bakunze kuririmba mu bukwe butandukanye.

Indirimbo Yverry yamenyekaniyeho harimo; "Nkuko njya mbirota", "Uragiye", na "Mbona dukundana" aheruka gushyira hanze.