Umumsi wa 200 mu ntambara ya Ukraine n'Uburusiya, Putin yabuze ayo acira nayo amira

Nyuma yaho ingabo z'Uburusiya zikuye mu nkengero za Kyiv mu minsi ishize zongeye ziva no muyindi migi,zisubira inyuma

Sep 11, 2022 - 23:26
Sep 12, 2022 - 00:07
 0
Umumsi wa 200 mu ntambara ya Ukraine n'Uburusiya, Putin yabuze ayo acira nayo amira

Kuva tariki ya 24 Gashyantare 2022 ingabo  z'Uburusiya zajya mu ntambara na Ukraine, mu minsi ya mbere zari zigambiriye gufata umurwa mu kuru Kyiv no gukuraho ubutegetsi ari ko byakomeje kugorana.

Mu minsi yambere byagaragaraga ko mu minsi mike igihugu kiraba gifashwe ari ko si ko byagenze kuko Ukraine yabonye intwaro nyinshi ihangana n'igisirikare kintarumikwa cya Perezida Vuldmir Putin none rwabuze gica.

Ubu rero amezi amaze kuba arindwi y'intambara Uburusiya bwafashe igice kinini cya Dombas gusa urugamba ni ijyanamuntu.

Aho bigeze ingabo z'Uburusiya zose zasubiye Inyuma ngo zijye gushyira ingufu muri Dombas kuko Ukraine imaze iminsi ihagaba ibitero bikaze

Minisiteri y'ingabo mu Burusuya yatangaje ko ingabo zayo zagiye kongera ingufu muri Dombas kugira ngo icunge neza uduce twa Donetsk na Luhansk.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy ari kwikomanga kugituza ko bari gushushubikana ingabo z'Uburusiya muduce zari zarafashe.

Intambara iri kubera mu mujyi wa Kherson aho dorone ziri gushwanyaguza ibifaru kumpande zombi, gusa Ukraine iri kwigamba ko iri guhabura ingabo za Putin

Abasesenguzi biyi ntamara ya Ukraine n'Uburusiya bari gutangaza ko Abarusiya wasanga ari amayeri yo kugira ngo bisuganye babone uko bazasuka ibisasu kuri kyiv no gusenya neza igisirikare cya Ukraine.

Kurundi ruhande kandi Perezida wa Ukraine yarusimbutse kuko byavugwaga ko yishwe  n'abasirikare bamurinda ari ko mu kanya yahise abinyomoza. 

Uko bigaragara uyu munsi wa 200 urangiye ingabo za Perezida Putin zidahagaze neza kurugamba kuko mu minsi ishize nabwo ingabo za Putin zavuye mu nkengero za Kyiv.

 Putin wasanga udufitiye utundi dutendo mu minsi igiye kuza mu gihe urugamba rugeze mu mahina.