Indirimbo ya Usher yatumye bacika ururondogoro

Indirimbo “Good Good” ya Usher iri kubica bigacika ku mbuga zicuruza umuziki harimo na Billboard Hot 100, yatumye uyu muhanzi yongera kuvugisha benshi nyuma y'ibinyacumi by'imyaka nta ndirimbo ye ikora uduhigo.

Oct 15, 2023 - 14:40
Oct 15, 2023 - 14:51
 0
Indirimbo ya Usher yatumye bacika ururondogoro

Magingo aya nta kindi kiri kuvugwa mu isi y'umuziki uretse indirimbo "Good Good" ya Usher yafatanyije na 21 Savage ndetse na Summer Walker, yinjiye ku mwanya mushya ku rubuga rwa Billboard Hot 100 nyuma yo gusohoka ku wa 04 Kanama 2023 ndetse ikaba ikomeje no kuyobora ku zindi mbuga.

Magingo aya, iyi ndirimbo ikaba yinjiye mu ndirimbo 30 ziri kumvwa cyane kuri uru rubuga rwa Billboard Hot 100, aho iri ku mwanya 28. Ikaba igeze kuri uyu mwanya ivuye ku mwanya wa 36 yari imazeho iminsi.

Usher yongeye kugarukwaho nyuma y'imyaka nta ndirimbo ye ikora hiti

Usher akaba yaherukaga kuza mu myanya y'imbere kuri uru rubuga muri Werurwe 2015 ubwo indirimbo ye "I don't Mindi" yazaga ku mwanya wa 11.

Iyi ndirimbo iri kuri alubumu yise "Coming Home " ikaba iri no ku mwanya wa mbere mu ndirimbo za R&B/Hip-Hop zikunzwe cyane kuri 'Airplay chart' aho imaze ibyumweru bibiri ntawe uyihagarika. Ni mu gihe kandi yinjiye mu ndirimbo 10 zikunzwe kuri "Adult R&B Airplay chart" aho yicaye ku mwanya wa Cyenda.

Ntibyagarukiye aho kandi, kuko no muri Nzeri "Good Good" yari ku mwanya wa mbere kuri "Urban Radio" ibyatumye iyi ndirimbo iba indirimbo ya mbere ya solo ije kuri uyu mwanya mu myaka irindwi yari ishize. Indirimbo "No Limit" mu 2016 ikaba ari yo yaherukaga kuri uyu mwanya.

Indirimbo Good Good ya Usher ikomeje guca ibintu

Hagati aho, alubumu "Coming Home" iriho iyi ndirimbo yaciye ibintu, ikaba izasohoka ku wa 11 Gashyantare 2024. Ni mu gihe kandi uyu muhanzi azaba ari mu bayoboye mu birori bya "Super Bowl LVIII Halftime Show" n'ubundi ku munsi umwe nuwo iyi alubumu izasohokeraho.

Usher ufatwa nk'umwami wa R&B, akaba yaratangarije New York Times Magazine, ko buri gihe indirimbo ye iba igomba kujya mu mizi ya R&B, ari nako ashimangira ko buri gihe agerageza gukora neza kugira ngo yinjire neza muri R&B.

Indirimbo Good Good ya Usher yaciye ibintu