AFRIMMA Awards 2021: The Ben, Knowless na Meddy batahiye aho

Aba bahanzi bari bitabiriye Afrimma, bahigitswe na Diamond Platnumz na Nandy bo muri Tanzaniya.

Dec 13, 2021 - 07:46
Dec 13, 2021 - 07:57
 0
AFRIMMA Awards 2021: The Ben, Knowless na Meddy batahiye aho
AFRIMMA Awards 2021: The Ben, Knowless na Meddy batahiye aho
AFRIMMA Awards 2021: The Ben, Knowless na Meddy batahiye aho

The Ben na Meddy bari mu cyiciro cy'abagabo b'abahanzi bitwaye neza mu karere ka Afurika y'uburasirazuba harimo na Eddy Kenzo wo muri Uganda, Diamond Platnumz wa Tanzaniya, Alikiba wo muri Tanzaniya, Khaligraph Jones wo muri Kenya na Gildo Kassa wo muri Ethiopia.

Iki gihembo cyegukanywe na Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya, nubwo The Ben yari yabanje gutangaza ko amajwi ye ayahariye Meddy nawe bari bahatanye.

Butera Knowless we yari yahatanye mu bahanzikazi bitwaye neza ahanganye na Nadia Mukami wo muri Kenya, Vinka wo muri Uganda, Tanasha Dona wo muri Kenya, Sheebah karunji wo muri Uganda, Zuchu wo muri Tanzaniya, Nikita Kering wo muri Kenya na Nandy wo muri Tanzaniya. Nandy aba ariwe ucyegukana.

Ibi bihembo bya All African Muzik magazine "AFRIMMA" byatanzwe hifashishijwe ikorananabuhanga, bisanzwe bitangirwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika. 

Ibi ninihembo byatanzwe mu ijoro ryo ku wa 11,Ukuboza 2021, byari bibaye ku nshuro ya munani bikaba bigamije guhemba abanyafurika bitwaye neza mu bice bitandukanye by'uruganda  rwa muzika.

Uwineza Assila Study in university of Rwanda, Huye campus in journalism and communication. I am journalist and writer.