Urugo rwa Taylor Swift rwongeye guterwa

Umugore w'imyaka 54 yatawe muri yombi azira kugera mu rugo rw'umuhanzikazi Taylor Swift.

Jul 7, 2023 - 17:29
Jul 7, 2023 - 17:37
 0
Urugo rwa Taylor Swift rwongeye guterwa
Urugo rwa Taylor Swift rwongeye guterwa n'umugore w'imyaka 54, (photo; TMZ)

Kuri uyu wa Gatanu, 7 Nyakanga 2023 nibwo inkuru yatangajwe n'igitangazamakuru, TMZ ko umugore witwa Kimberly Meyer w'imyaka 54 yatawe muri yombi nyuma yo kugera mu rugo rw'umuhanzikazi Taylor Swift ufite indirimbo zikunzwe zirimo Anti-Hero, ruherereye ahazwi nka Rhode Island akabwirwa kurugendera kure akanga.

Umuyobozi wa Polisi muri ako gace Paul Gingerella yavuze ko abapolisi bageze mu rugo rwa Swift Nyuma ya Saa Sita, ku wa Mbere w'icyi cyumweru, baje gufata uwo mugore waruvogereye. Yongeyeho ko bitabajwe nyuma yo kubwirwa ko uwo muntu wateye urwo rugo yanze kurugendera kure.

Gusa ntihamenyekanye neza abahamagaje abo bapolisi.

Amashusho yasakajwe na TMZ agaragaza ko abapolisi bakihagera bahise bambika amapingu uwo mugore bamujyana mu kasho.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, uyu mugore akaba yaramaze kurekurwa ariko bamutegeka ko azitaba urukiko ku wa 14 Nyakanga uyu mwaka, kugira ngo hagenzwe ibyo byaha akurikiranweho.

Hagati aho, ntihamenyekanye icyagenzaga uwo mugore, Kimberly w'imyaka 54.

Urugo rwa Taylor Swift rukunda guterwa n'abantu batandukanye kandi batajya bahagenda. Mu mwaka wa 2019 nabwo hari umugabo wahafatiwe, bihishurwa ko yarafite ibintu birimo imbeba n'uturindantoki.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.