Christopher yakubiswe urushyi na KNC

Umuhanzi nyarwanda Christopher Muneza uzwi nka Christopher mu muziki, yahishuye ko aherutse gukubitwa urushyi n'umuyobozi wa Radio & TV1, KNC.

Jul 8, 2023 - 08:56
Jul 8, 2023 - 17:14
 0
Christopher yakubiswe urushyi na KNC
Umuhanzi Christopher Muneza n'umuyobozi wa Radio&TV1, KNC habuze gato ngo bumvane mu mitsi, (photo;Internet)

Mu kiganiro umuhanzi Christopher yagiranye na shene ya Youtube "Isimbi Tv" yahishuriyemo ko yigeze gukubitwa urushyi n'umunyamakuru, umushabitsi akaba n'umuyobozi wa Radio & TV1, Kakooza Nkuriza Charles (KNC). Urwo rushyi ngo yarumukubise amutunguye, rumutera umujinya udasanzwe ariko birangira atamwishyuye.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Iri Joro, Micasa, Nibido n'igezweho ubu yiswe Pasadena. Yavuze ko KNC amukubita yari kumwe na Nyamitari.

Yagize ati;" Icyo gihe KNC namusanze mu mujyi rwagati (Kigali) ari kumwe na Nyamitari hari fulashe narimuzaniye ( Nyamitari), mpageze nsuhuza Nyamitari na we ariko musuhusa ntamureba mu maso nsa n'uwihuta. KNC (ntabwo nari muzi) aba yivuye mu mitsi ankubita urushyi ku kaboko ku buryo hahise habyimba cyane. Rwambabaje ku mubiri ariko mu mutwe bitarakoramo"

"Twahise tujya mu nama noneho Tom aba abonye uburyo ha handi ku kuboko habyimbye, aratangara! Ngo ubaye iki? Mpita mubwira ngo hari umuntu unkubise. Na we ahita avuga ngo ngwino tujye kureba uwo muntu ugukubise."

"Mumweretse ahita ambwira ngo ni KNC. Amubajije impamvu yankubise ahita avuga amagambo yigamba ko yankubise, ibyo byarambabaje cyane ngiye kumwishyura David Bayingana aramfata ashyira mu modoka."

Ngo yakomeje kumva ko yamwishyura urwo rushyi yakubiswe mu myaka yatambutse ariko nyuma aza kubyihorera.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.