Dore amafoto 10 akwereka uburanga bw'umunyamideri Andrea Abrahams wahejeje ku katsi imyaka 9 Diamond none ubu rurageretse
Diamond Platnumz ari mu rukundo n’umunyamideri Andrea Abrahams
Diamond Platnumz umunyamideli wo muri Afurika y’epfo witwa Andrea Abrahams yamuziritse ku katsi imyaka 9 amwaka urukundo undi aryumaho.
Ubu bamaze kwerura ko noneho ibintu bimeze neza. Ni ubwa mbere uyu muhanzi uzwiho gukunda ibizungerezi yemeye ko umukobwa yamaze imyaka myinshi ataramwemerera ko baryana iraha dore ko yatangiye kumureshya mu 2013 bigacamo muri uyu mwaka wa 2021.
Umuhanzi Diamond Platnumz uzwiho gukunda abagore cyane,yamaze kwishumbusha undi mukobwa w’ikizungerezi witwa Andrea Abrahams ukomoka muri Afurika y’Epfo yari amaze imyaka 9 asaba urukundo ariko yaramubereye ibamba.
Hari hamaze iminsi havugwa amakuru ko Diamond ari mu rukundo n’umunyamideri ukomoka muri Africa y’Epfo,ariko ntihaboneke gihamya n’imwe ibyemeza.
Ku nshuro ya mbere, Diamond yemeje ko ari mu rukundo n’iyi nkumi y’uburanga ahishura ko kumureshya byamutwaye imyaka 9.
Yaba Diamond n’iyi nkumi nta wari wakagize icyo avuga kuri aya makuru y’urukundo rwabo kugeza ubwo Diamond yatunguranye kuri Radio ye Wasafi FM yemeza ko yamaze kwigarurira uyu mukobwa.
Mu kiganiro kuri radio ye, Diamond yagize ati ”Ni umuntu mwiza, mwiza cyane. Azi kubana neza n’umuryango wanjye kandi nta buryarya”.
Diamond yavuze ko yatangiye kwiyumvamo uyu mukobwa muri 2013 yabiyibwira igakomeza kwijijisha ariko ikaza kumwemerera urukundo umwaka ushize wa 2020.
Andrea Abrahams ni umunyamiderikazi ukomeye muri Africa y’Epfo wamamaye mu marushanwa y’ubwiza. Yegukanye ikamba rya Miss 7 Continents 2016 ryabereye muri Turkey.
Binavugwa ko mu minsi ishize ubwo Diamond yari muri Afurika yepfo mu gutunganya album ye babonanye.