The Rock yateye umugongo Perezida Biden

Kabuhariwe muri sinema muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika The Rock, yatangaje impamvu mu matora ataha atazongera gushyigikira Perezida Joe Biden nk'uko yabigenje mu 2020.

Apr 6, 2024 - 17:57
 0
The Rock yateye umugongo Perezida Biden

Umukinnyi wa filime Dwayne Johnson uzwi cyane nka The Rock, yatangaje ko nta mukandida ku mwanya wa Perezida muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika muri uyu mwaka azashyigikira byeruye.

Ni amakuru yemeje mu kiganiro yagiranye na Fox News, ibintu byatunguye benshi, kuko uyu mugabo wahoze ari igokomerezwa mu mukino wo gukirana, yari umwe mu bashyigikiye Joe Biden ku mwanya wa Perezida mu gihe cy'amatora ya 2020.

Aganira n’umunyamakuru Johnson yagize ati: “Icyemezo nafashe mu myaka yashize cyo gushyigikira Biden ni kimwe mu byo natekerezaga ko ari cyo cyemezo cyiza kuri njye icyo gihe, ubu ibyo sinzabikora."

Yunzemo ati “Ibyo nakoze icyo gihe byateje amacakubiri adasanzwe. Ibyo narabimenye, ndetse muri aya matora ntabwo nzabikora. Intego yanjye ni uguhuza iki gihugu. Ndabyizera.

Nta muntu nzaba nshyigikiye byeruye. Kuri uru rwego ndiho, politiki yanjye ni njye uzayimenyera. Ubu biri hagati yanjye nagasanduku k’itora. 

Icyakora, nakubwira ko kimwe n’abandi benshi bari hanze aha, nta munyapolitiki nizera, nizeye Abanyamerika kandi uwo bazatora uwo ni we perezida wanjye kandi nzashyigikira 100 ku ijana.”

Ubwo umunyamakuru wa Fox News, Will Cain, yabazaga Johnson niba yishimiye uburyo Amerika ibayeho ubu, uyu mugabo w’imyaka 52 yahakanye. Amatora ya Perezida wa Amerika, ateganyijwe kuba tariki 5 Ugushyingo uyu mwaka, aho Joe Biden azongera guhatana na Donald Trump.