iHeartRadio Music Awards: Taylor Swift yihariye ibihembo asigira Burna Boy na Rema
Umuhanzikazi Taylor Swift yakusanyije ibihembo bitandatu muri iHeartRadio mu joro ryakeye, mu gihe Rema na Burna Boy bo muri Nigeria nabo bitwaye neza.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 01 Mata 2024, i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu nyubako ya Dolby Theatre ijyamo abarenga ibihumbi 34, hatangiwe ibihembo bya iHeartRadio ku nshuro ya 12.
Ibi ni ibihembo bitangwa na Radiyo iHeartRadio yo muri Amerika ikaba n'imwe muzikomeye muri icyo gihugu. Abarimo Taylor Swift bahacayanye umucyo, dore ko yegukanye ibihembo bigera kuri bitandatu byose.
Muri ibyo harimo Artist of the Year, Pop Artist of the Year, Tour of the Year, TikTok Bop of the Year, Favorite Tour Style ndetse n'ibindi. Abandi bahanzi barimo Beyonce na SZA, nabo bitwaye neza, dore ko nka Beyoncé yatwaye Innovator Awards.
Abahanzi bo muri Afurika bitwaye neza bakaba ari Abanya-Nigeria nk'ibisanzwe, aho Rema watwaye igihembo cya Best Collaboration' abikesha 'Calm Down' yasubiranyemo na Selena Gomez. Naho Burna Boy yegukanye igihembo cy'umuhanzi mwiza w'umunyafurika ahigitse Wizkid, Tems na Tyla.
Dore urutonde rw'abatwaye ibihembo:
Song of the Year: SZA - “Kill Bill”
Artist of the Year: Taylor Swift
Innovator Award: Beyonce
Icon Award: Cher
Duo/Group of the Year: OneRepublic
Best Collaboration: “Calm Down”- Rema and Selena Gomez
Producer of the Year: Jack Antonoff
Songwriter of the Year: Ashley Gorley
Pop Song of the Year: “Flowers” - Miley Cyrus
Pop Artist of the Year: Taylor Swift
Best New Pop Artist: Jelly Roll
Pop Album of the Year: “Guts - Olivia Rodrigo
Country Song of the Year: “Heart Like a Truck” - Lainey Wilson
Country Artist of the Year: Morgan Wallen
Best New Country Artist: Jelly Roll
Country Album of the Year: “One Thing At A Time” - Morgan Wallen
Hip Hop Song of the Year: “All My Life” - Lil Dirk featuring J. Cole
Hip Hop Artist of the Year: Drake
Best New Hip Hop Artist: Ice Spice
Hip Hop Album of the Year: “Heroes and Villains” - Metro Boomin
R&B Song of the Year: “Snooze” - SZA
R&B Artist of the Year: SZA
Best New R&B Artist: Victoria Monét
R&B Album of the Year: “SOS - SZA
Alternative Song of the Year: “One More Time” - Blink-182
Alternative Artist of the Year: Fall Out Boy
Best New Alternative Artist: Noah Kahan
Alternative Album of the Year: “the record” - boygenius
Rock Song of the Year: “Lost” - Linkin Park
