Iminsi irabarirwa ku intoki umwaka ukirenga Filimi mpuzamahanga itangiye gukinirwa ku butaka bw'urwanda

Filimi Ikiriyo cy'urukundo ni filimi yatangiyes tariki 21/09/2020 aho ikinirwa mu karere ka Musanze

Jun 27, 2021 - 08:34
Jun 27, 2021 - 08:35
 0
Iminsi irabarirwa ku intoki umwaka ukirenga Filimi mpuzamahanga itangiye gukinirwa ku butaka bw'urwanda

Ni filimi ya mbere ikiniwe mu ntara igakundwa n’abatari bake dore ko abenshi bagiye babigerageza mu ntara byagiye birangira inzozi zabo batazigezeho.

 

Nubwo bigoye kwemeza ko aba bibumbiye muri Iris Rwanda Family baba barageze ku nzozi zabo ariko ibyo amaso aguha bikwereka icyerekezo cyiza barimo kuko bagana aheza ushingiye ku bagiye babigerageza kuko byagiye bigorana ko bagira ababakurikira ndetse ngo babe bamara igihe kirekire bakina.

 

Film ikiriyo cy'urukundo ni filimi ikinamo umurundikazi Miss Gateka Filly Chersy, hakaba hagaragaramo umugande ndetse kuri ubu hamaze kongerwamo umukobwa ukomoka muri Congo.

 

Umuyobozi wa compy ya Iris Rwanda Ltd ariyo igizwe na Iris Rwanda Tv inyuzwaho iyi filimi hakabamo na Iris Rwanda inyuzwaho ibiganiro, ndetse na Iris Rwanda Comedy inyuzwaho imikino isekeje ibi byose bikaba bifunguye imiryango vuba hariya mu karere ka Musanze biza biherekejwe na Radio ikorera kuri murandasi ariyo Iris Rwanda Online Radio.

 

Umuyobozi mukuru bwana Jean Gugu ukina muri Filimi yitwa Gugu yavuzeko yishimira intambwe bamaze gutera kuko umunsi ku wundi abona hari icyiyongera ku byo bakora yaba ku bakinnyi ndetse no mu bindi bakora.

 

Kukijyanye namikora yavuzeko kuri ubu bigoye cyane kuko bataragira abafatanya bikorwa benshi ariko anashimira ababaganye barimo Forward Investment Group benga ikinyobwa Ijambo umubasha ninzoga bita Umubasha anashimira amwe mu ma company arimo nka Urugano virunga Palace, Grace B&B ndetse na Lippia Restaurant baba hafi umunsi kumunsi

Yasoje avugako nubwo ubushobozi aribukeya ariko atazanshika intege kandi azakomeza gukora cyane ndetse agakomeza nabo barikumwe avugako film igeze aho isobanuka ikaryoha cyane kuko ubu aribwo binjiye mucyitwa umutima wa Film kuri ubu iyi film igeze ku gace kayo ka 12 aho aka 13 gategerejwe ku wambere iyi film ijya hanze buri wa mbere na buri wakane ishamikiyeho izindi uyu Gugu agenda akora harimo nka Silent killer nayo inyura kuri Iris Rwanda Tv ndetse na Darkness of Chrismas yakunzwe nabatari bakeya

 

Ijambo ikiriyo cy'urukundo ni ijambo ritumvikana vuba mu matwi yabenshi ariko avugako abazareba film bazasobanukirwa neza niri Jambo Ikiriyo cy'urukundo.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175