Diamond Platnumz ari mu byishimo kubera ibyo Zuchu yagezeho

Diamond Platnumz ari kwishimira ko indirimbo "Sukari" ya Zuchu imaze kurenza miliyoni 100 z'inshuro yarebwe ku rubuga rwa YouTube.

Mar 24, 2024 - 16:33
Mar 24, 2024 - 16:39
 0
Diamond Platnumz ari mu byishimo kubera ibyo Zuchu yagezeho

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Naseeb Abdul Juma Isaack uzwi nka Diamond Platnumz yaciye ku rubuga rwa Instagram ashimira Zuchu wahanze indirimbo yitwa "Sukari" yamaze kurenza  miliyoni 100 z'inshuro yarebwe ku rubuga rwa YouTube. Yahamije ko ibyo yagezeho biremereye cyane.

Yagize ati;"Ibi ubibonye n'amaso yawe wakumva ko ari ibintu byoroshye ariko ugerageje kubikora wabona ko bigoye. Iyi ndirimbo "Sukari" yahimbwe n'umuhanzikazi, ku giti ke(nta muntu wundi bayifatanyije), iri mu rurimi rw'igiswahili, none yujuje miliyoni 100 z'abayirebye ku rubuga rwa YouTube. Ni icyubahiro ku nzu ifasha abahanzi ya WCB, ku ruganda rw'umuziki n'igihugu muri rusange."

Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakomeye mu karere k'Afrika y'Iburasirazuba, akaba n'uwatangije inzu ireberera abahanzi ya Wasafi Classic Baby(WCB), umunsi ku wundi avugwa mu rukundo na Zuchu ubarizwa muri iyi nzu ya WCB ari na yo yamufashije gukora iyi ndirimbo"Sukari" yamufunguriye imiryango y'ubwamamare bwe.

"Sukari"(isukari mu Kinyarwanda) ni indirimbo ya Zuchu imaze imyaka itatu, kuko yashyizwe hanze ku wa 30 Mutarama 2021.

Diamond Platnumz yagaragaje ko yishimiye indirimbo "Sukari" y'umuhanzikazi Zuchu yamaze kurenza abayirebye miliyoni 100 ku rubuga rwa YouTube.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.