Vava, Dore Imbogo, yabaye igitaramo muri Uganda

Umwe mubigaruriye imbuga nkoranyambaga za hano mu Rwanda cyane cyane urwa YouTube, Vava uzwi nka Dore Imbogo akomeje gutangaza Abanya- Uganda kubera ubuhanzi bwe.

Mar 23, 2024 - 16:58
Mar 23, 2024 - 17:29
 0
Vava, Dore Imbogo, yabaye igitaramo muri Uganda

Umunyarwandakazi Nyiransengiyumva Valentine uzwi nka Dore Imbogo, izina yahimbwe nyuma yo gushyira hanze indirimbo yamutumbagije ku mbuga nkoranyambaga izwi nka 'Dore Imbogo, Dore Imvubu' akomeje gusetsa Abanya-Uganda kubera amashusho magufi ari guhererekanwa muri Uganda aririmba iyo ndirimbo 'Dore Imbogo.'

Aya mashusho magufi Vava aririmba indirimbo ye 'Dore Imbogo' yasangijwe n'abantu batandukanye muri Uganda, maze igitangazamakuru Big eye kiyashyira ku rukuta rwacyo rwa Instagram, hejuru ku mashusho bandikaho ngo ni umuhanzikazi wo mu gace ka Uganda kazwi nka Ntungamo.

Abatari bake bahise birukira ahatangirwa ibitekerezo. Abenshi mu babitanze bagaragaza ko basekwejwe n'ayo mashusho ya Vava uzwi nka Dore Imbogo, Dore Impala.

Uwitwa Austinkays072, yahishuye ko uyu mukobwa akomoka mu Rwanda. Hannahnay27 yatangaye cyane ati;" bano bakobwa rwose!" Umutoniyvette yagaragaje amarangamutima maze ashyiraho emoji, aseka.

Valentine wamenyekanye nka Vava yatangiye kumenyekana igihe yaravuye iwabo mu Burengerazuba bw'u Rwanda akajya gukora akazi ko mu rugo i Kigali, aho yatangiye kugaragaza ko ashoboye kuririmba. Ku ikubitiro yashyize hanze indirimbo "Dore Imbogo." Uburyo irirmbitswemo byatumye igarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro Vava yagiranye na Kt radio mu mwaka wa 2022, yavuze ko yayihanze kubera ko akunda inyamaswa, ari na yo mpamvu muri iyo ndirimbo agaruka ku nyamaswa zirimo Imbogo n'impala. Ati;" Dore Imbogo, dore Imvubu, Dore Impalaaaa, huhuhuhuuuu!"

Iyo ndirimbo yamubereye icyambu cyo gukundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo X, Instagram , TikTok na YouTube. Nyuma yashyize hanze izindi ndirimbo zirimo Ingoma, I Roma na Mapenzi yafatanyije na Emmy.

Urukuta rwa Instagram rwa Big eye rwatangaje abantu, rwandikaho ko Vava ari uw'i Ntungamo 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.