Ikiganiro kigufi na Gracious Gra3ce yagarutse ku rugendo rwe rwa muzika abangikanya n’izindi nshingano-Video

Iyi nkuru ishingiye ku kiganiro hagati y’umunyamakuru Baganizi Olivier n’umuhanzikazi Marie Grace

Jul 26, 2021 - 10:40
Jul 26, 2021 - 10:55
 0
Ikiganiro kigufi na Gracious Gra3ce yagarutse ku rugendo rwe rwa muzika abangikanya n’izindi nshingano-Video

1. Witwa nde?

Umutumirwa: Nitwa Marie Grace Imanariyo abenshi bakaba banzi ku izina rya Gracious Gra3ce mu ndirimbo zanjye zo kuramya no guhimbaza Imana. Ndi umunyarwandakazi navukiye kandi nkurira mu Rwanda. Mba Kacyiru nuko ubu naje muri Amerika ku mpamvu z’amasomo

2.Ibikorwa byawe abantu bakuziho ni ibihe?


Ibikorwa abantu banziho cyane ni uko ndirimba indirimbo ziramya zigahimbaza Imana. Mpamya ko ari ikintu Imana yampamagariye gukora kuko Imana ikwiriye guhimbazwa muri byose no kubwira abantu ubutumwa bwiza.

  1. Ni uwuhe musanzu w’ibihangano byabwe ku bo ubigenera?

    Imana ni nziza. Kuyibwira abandi bibafasha kumenya no kuzirikana ko iriho kandi ishobora byose. Agakiza gatangwa na Yesu ni ikintu umuntu atakwihererana. Indirimbo zigira imbaraga mu buzima bwacu kubera ubutumwa bubamo
  2. Ubangikanya gute akazi na muzika?

Ngerageza uko nshoboye mu by’ukuri. Ntabwo umwanya uboneka igihe cyose kubera izindi nshingano ariko uko nshobojwe ndabikora.

5.Ese uteganya kuzajya ukorana indirimbo n’abahanzi bo muri Amerika ba gospel?

Ndabyifuza cyane kandi mba numva nzabigeraho. Kubera ko gukorana n’abandi bigufasha kugira byinshi mwungurana.

6.Covid-19 nta ngaruka yakugizeho ku mikorere yawe?

Coronavirus navuga ko yaje itunguranye kandi ikaza yangiza byinshi. Sinabashije gukora ibyo nifuzaga byose ariko ndashima Imana yambashishije gukora no gusohora indirimbo yanjye iherutse yitwa ‘’Dusukeho Umwuka’’

  1. Ni irihe somo ryo muri Bibiliya rigufasha?

Amasomo muri Bibiliya ni menshi mu byukuri. Numva byinshi nabikubira muri Yohana 3:16. Ni ijambo ryiza cyane ritwibutsa urukundo Imana yakunze abari mw’isi bigatuma itanga umwana wayo w’ikinege Yesu ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.

  1. Ni iki kikubabaza mu buzima bwawe? Niki ukunda?

Nkunda ibintu byinshi mu by’ukuri. Ariko nkunda umuziki uramya unahimbaza Imana cyane. Biranezeza nk’iyo ndi kumwe n’abandi turi mu mwanya wo kuramya. Sinjya mpfa kurakara cyangwa ngo mbabazwe n’ibintu byinshi. Gusa kimwe mu bintu navuga bimbabaza ni ukubona umuntu arengana.

  1. Ubutumwa wagenera afana bawe ?

 
Ubutumwa nagenera abantu bose bankurikira nuko Imana ari nziza kandi ko igishoboye gukora. Ndagirango mfate uyu mwanya nshimire abantu bose banshyigikiye bagasangiza indirimbo yanjye ‘Dusukeho Umwuka’ ku nshuti n’imiryango yabo. Murakoze cyane Imana ibahe umugisha. Ndabasaba gukomeza gusangiza indirimbo zanjye ku bandi kugirango ubutumwa bugere kuri benshi.

Kurikira instagram ye ujye umenya ibyo yapostinze

Ibikorwa byo biba bikomeje nuko umwanya uba muto. Ariko ibyiza biri imbere ndakomeje umurimo w’Imana.

Reba hano indirimbo ye

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175