Grand P yateye imitoma uwo bahoze bakundana wamubenze amuziza ko amuca inyuma
Umuhanzi akaba n’umunyarwenya Moussa Sandiana wamamaye nka Grand P hashize iminsi ibiri atandukanye na Eudoxie Yao. Kwihangana byamunaniye amutera imitoma.
Umunyamuziki akaba n’umunyamideri Eudoxie Yao ukomoka muri Côte d’Ivoire yatangaje ko ubu ari wenyine (single) nyuma y’uko atandukanye n’umukunzi we Moussa Sandiana Kaba uzwi ku izina rya Grand P. Na we akaba ari umunyamuziki ukomoka muri Guinnée.
Uyu muzungukazi yasomanye na Grand P
Grand P na Yao bakundanye mu 2020. Kuva ubwo bagiye bagaragara bari kumwe mu birori bitandukanye. Uyu musore mugufi akimara kubona ko kubaho Atari mu rukundo na Eudoxie Yao yanditse ati:’’Ni wowe naremewe kandi uri izuba ryange’’. Grand P yahise anajya muri studio gukora indirimbo irimo imitoma yo kugarura Yao. Kuri facebook ya Grand P niho yatangiye ubwo butumwa. Ati:’’Ni wowe kiremwa kiruta ibindi nabonye hano ku isi, umutima wange nanditsemo izina ryawe, nishima iyo turi kumwe, uri urukundo rwange, izuba ni irya buri wese ariko wowe uri izuba ryange. Ndagukunda”. Ku wa gatandatu tariki 24 Nyakanga 2021 nibwo Yao yatangaje ko yatandukanye na Grand P. Nta mpamvu yigeze avuga ko yamutandukanyije n’uyu musore mugufi. Yanditse ati:” Yagize ati "Igicamunsi cyiza nshuti zanjye, nagira ngo mbamenyeshe ko njyewe na Big P. ibijyanye no gukundana byarangiye, ngiye kwikomereza ubuzima. Murakoze. Ubu rero ku mugaragaro ndi ’single’ ariko simfite umutima wo guhita ntangira gukundana nonaha, ubu ngiye kwita cyane ku bijyanye n’umuziki wanjye. Mugire impera z’icyumweru nziza".
Intandaro yo gutandukana
Intandaro yo gutandukana kw’ibyo byamamare cyangwa guhagarika imishinga yo gukundana no kuzabana, bivugwa ko byaturutse ku imyitwarire ya Grand P. Uyu munyarwenya Grand P akunda gusoma abafana be ku minwa, kandi ibyo ngo ntibyatuma ababyeyi ba Eudoxie Yao bamumuha nk’umugeni.
Ikindi ngo mu minsi ishize, uwo musore Grand P. yagaragaye asomana n’umugore w’umuzungukazi wari wamusuye aturutse mu Bufaransa.