Biratangaje! Don Jazzy yirukase Lagos yose abura umukobwa w'isugi

Umwe mu banyabigwi mu muziki wa Nigeria Don Jazzy yavuze ko yashatse umukobwa w'isugi ngo amukoreshe mu mashusho y'indirimbo ya Rema, aramubura bimusubiza mu kazi.

Apr 18, 2024 - 13:28
Apr 18, 2024 - 13:28
 0
Biratangaje! Don Jazzy yirukase Lagos yose abura umukobwa w'isugi

Uyu Don Jazzy ukuriye inzu ifasha abahanzi izwi nka "Mavin Records" yahishuye ko yatangajwe no kubura umukobwa w'isugi urengeje imyaka 18, mu mujyi wa Lagos iherereye mu gihugu cya Nigeria, ngo amukoreshe mu mashusho y'indirimbo ya Rema yitwa "Calm Down." Amubuze byatumye asubiramo inyandiko ngenga mashusho (video -script).

Don Jazzy wabaye umuhanzi karundura mu kinyacumi gishize mu ndirimbo "Eminado" ndetse agakomeza afasha abahanzi biciye muri "Mavin Records," yavuze ko babuze umukobwa w'isugi uri hejuru y'imyaka 18. 

Yagize ati:"Ibi nimbivuga baragira ngo ndigukabya! Twakoze indirimbo yitwa 'Calm Down' dushaka gukora amashusho yayo, arimo abakobwa bambaye bya gakondo ndetse babyina imbyino z'iwacu (imbyino zo muri Nigeria), tuvuga ko tuzakoreshamo abakobwa b'isugi. Naciye urugo ku rundi muri Lagos, mbaza niba nta mukobwa bafite ufite hejuru y'imyaka 18, ndamubura. Byatumye dusubiramo inyandiko ngenga mashusho (video -script)."

Ibura ry'umukobwa w'isugi uri hejuru y'imyaka 18 byatumye bashaka abo babonye, babakoresha mu mashusho y'indirimbo"Calm Down " yasohotse kuri album ya Rema yitwa 'Rave and Roses." Ni indirimbo yamuhinduriye ubuzima kuko nyuma yayisubiranyemo n'umuhanzikazi Selena Gomez.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.