Icyahoze ari drama cyabaye intambara y'uruhererekane.

Juno wavuze ko arambiwe drama byatumye haba guterana amagambo hagati ye na Ariel ways.

Jan 6, 2022 - 01:56
Jan 6, 2022 - 02:30
 0
Icyahoze ari drama cyabaye intambara y'uruhererekane.

Umuhanzikazi Ariel Ways yatangaje ko atazongera gukoresha imbuga nkoranyambaga ze abubwo zizajya zicungwa na management team.

Ibi bikaba bije nyuma yo guterana amagambo we na Juno ndetse Ariel Ways akanatuka umwe mubamukurikirana.

Uko byatangiye kugira ngo urukundo rwa Ariel ways na juno ruzemo imvururu.

Byatangiye Ariel Ways ajya kuri Twitter ye akandika ati “Gutenguhwa ntabwo bijya bishira, nibwiraga ko uyu atandukanye n’abandi ariko ndakeka naribeshye.”

Juno Kizigenza na we abinyujije kuri Instagram yaciye amarenga y’uko nta mukunzi agifite.

Juno Kizigenza yarimo aganira n’abakunzi be Live kuri Instagram atanga nimero ya Ariel Ways noneho kwa Ariel Ways uburakari buba bwinshi cyane ntiyihanganira guceceka.

Ariel Ways n'agahinda kenshi ndetse n'ibitutsi yagiye kuri Twitter  agira ati “uhisemo gutanga nimero yanjye? Ni cyo gihe cyo kukwereka uwo ndiwe.(hari amagambo twakuyemo bitewe n’uko ari ibitutsi)”

Iyi post yahise ikurikirwa n'indi ngo "guceceka si ibintu byange." 

Aha nibwo Ariel Ways yahise asangiza abamukurikira ikiganiro yagiranye na Juno Kizigenza ari nacyo aba bahoze bakundana bashwana.

Iyo usomye ubu butumwa, bigagaraga ko Ariel Ways yababajwe cyane n’uko Juno yamubeshye, aho yamubwiye ko yagiye i Nyamata gusangira Noheli n’umuryango kumbe yibereye ku Gisenyi n’uwahoze ari umukunzi we uba mu mahanga.

Ni ikiganiro bagiranye tariki ya 27 Ukuboza 2021, Ariel Ways avuga ko uyu musore ubwo yajyaga ku Gisenyi yamukuye mu bantu bashobora kureba ibyo yashyize kuri Snap Chat ariko yirengagiza ko inshuti zabo ari zimwe kubimenya byoroshye.

Yumvikana avuga ko yamukunze ariko Juno we amukinishiriza umutima, kuko bisa nk’aho yamukoresheje ashaka kugira ngo akomeze avugwe mu itangazamakuru. 

Muri ubu butumwa Juno Kizigenza we ntabwo yigeze yemera icyaha cyane ko yavugaga ko nta kimenyetso uyu mukobwa afite, amusaba gutuza akagabanya uburakari.

Ariel Ways ubu yavuze ko imbugankoranya mbaga ze zagiye mu maboko ya management team.

Aba bombi bagiye bagaragaza urukundo cyane cyane mu mashusho y’indirimbo bigaragara bakina urukundo nko mu ndirimbo ’Away’ bakoranye na Birenze ya Juno. 

Chekhov Journalist ✅