Burna Boy yitandukanyije n'abamugereranya na Wizkid na Davido
Umuhanzi Burna Boy yatangaje ko yitandukanyije n'ibyo abafana bavuga ko mu muziki wa Nigeria hari abahanzi batatu b'ibihangange ( Big Three) nawe abarizwamo.
Nyuma yuko abakunzi b'umuziki bakomeje kuvuga ko hari abahanzi batatu mu ruganda rw'imyidagaduro muri Nigeria bakomeye kuruta abandi, ari byo bise "Big 3"; abo bakaba Wizkid, Davido na Burna Boy; Burna Boy yabiteye utwatsi.
Damini Ebunoluwa Ogulu amazina nyakuri y'umuhanzi Burna Boy wegukanye Grammy Awards, mu mashusho akomeje gukwira kuri Internet, yumvikana avuga ko muri Nigeria hari ba "Big 2" aho kuba "Big 3" nk'uko bivugwa.
Kuri Burna Boy, avuga ko we ari ku rwego rutandukanye n'urwa Wizkid na Davido, akaba asaba abafana kurekere kubagereranya. Agaragaza ko Wizkid na Davido bari ku rwego rwabo, nawe akaba ku rundi.
Mu magambo y'umuririmbyi wa 'Last Last' ati " Ubutaha nihagira uvuga Big Three, uzamubwire ko hari Big Two, noneho hakaza na Burna Boy."
Burna Boy aremeza ko atandukanye cyane na Wizkid na Davido nubwo babagereranya
Abakunzi b'umuziki wa Nigeria bakaba bafata Wizkid, Davido na Burna Boy nka Big Three, bitewe n'ibikorwa bamaze kugeraho mu muziki, dore ko bafatwa nk'abashyize ku ruhando mpuzamahanga umuziki w'Igihugu cyabo by' umwihariko injyana ya Afrobeats.
Wizkid ku giti cye, ari mu bahanzi bamaze igihe kirekire mu muziki wa Nigeria, dore ko guhera mu 2001 yakoraga umuziki. Akaba yarakusanyije ibihembo bitabarika, kugera no kuri Grammy Awards imwe yegukanye.
Ni mu gihe Davido nawe guhera mu 2011 yatangiye kuba inyenyeri, akegukana ibihembo bitagira ingano, kandi agakora n'indirimbo zabiciye bigacika nka "Aye". Muri uyu mwaka kandi, ahatanye muri Grammy Awards mu byiciro bitatu byose.
Burna Boy nawe, ntabwo ari agafu k'imvugwa rimwe, dore ko nawe mu 2012 yari inyenyeri mu muziki, kandi akomeza kugenda akora amateka anyuranye ku mbuga zicuruza umuziki anakora n'ibitaramo karundura mu isi. Si ibyo gusa kandi, kuko nawe yegukanye Grammy Awards.
Umuhanzi Wizkid
Umuhanzi Burna Boy
Umuhanzi Davido