Don Jazzy yarakajwe abagereranya Tiwa Savage na Ayra Starr

Bosi wa Ayra Starr, Don Jazzy yarakajwe bikomeye n'abagereranya umuhanzi we na Tiwa Savage nawe wahoze muri 'Label' ye.

Jan 3, 2024 - 07:20
 0
Don Jazzy yarakajwe abagereranya Tiwa Savage na Ayra Starr

Umunyemari wo muri Nigeria Don Jazzy ufite inzu itunganya umuziki ya Mavin Record ari na yo Ayra Starr abarizwamo, yarakajwe bikomeye n'abagereranya umuhanzi we na Tiwa Savage.

Ibyo kugereranya abo bahanzikazi babiri, bikaba byarakozwe na Sandra Eze wahoze ari umukinnyi wa filime muri Nollywood muri Nigeria.

Sandra Eze mu kiganiro yatanze kuri City FM ikaba imwe muri Radiyo zo muri Nigeria, yavuze ko Ayra Starr ari umuhanzi mwiza, ariko nanone ko akiri muto cyane imbere ya Tiwa Savage.

Don Jazzy yarakajwe no kuba Sandra Eze yaragereranyije Tiwa Savage na Ayra Starr 

Kuri Sandra Eze, agaragaza ko Ayra Starr agifite byinshi byo kwiga no kumenya mu muziki ugereranyije na Tiwa Savage umaze imyaka myinshi mu muziki wa Nigeria. 

Ibi byavuzwe kuri Ayra Starr ko ari munsi ya Tiwa Savage, bikaba byarakaje bosi we Don Jazzy atangaza ko kugereranya aba bahanzikazi bombi bidakwiye kandi ko biteye ishozi. 

Abagereranya aba bahanzikazi bombi bahera ku kuba Tiwa Savage nawe yarigeze gusinya muri Mavin Record, bakemeza ko Don Jazzy guhitamo Tiwa Savage byari byo byiza.

Nyamara rero nubwo Tiwa Savage ari umuhanzi ukomeye cyane, ariko Ayra Starr mu myaka itatu amaze mu muziki, nawe yakoze ibintu bikomeye kugera no guhatana muri Grammy Awards 2024.

Tiwa Savage

Ayra Starr