DJ Fernando waririmbye 'Bellissima' ni we ugiye gutaramira i Burayi asiga mugenzi we Melanin Boy

Nyuma yuko byari biteganyijwe ko abasore 2 b'i Burundi bahuriye mu itsinda rya 'We Love Muzika' bazataramira i Burayi ariko byarangiye Melanin Boy atagiyeyo kubera ibura rya VISA.

May 9, 2024 - 19:57
May 9, 2024 - 20:30
 0
DJ Fernando waririmbye 'Bellissima' ni we ugiye gutaramira i Burayi asiga mugenzi we Melanin Boy

Umwe mubagize itsinda rya 'We Love Muzika,' ryo mu gihugu cy'u Burundi witwa Melanin Boy ntagitaramiye abakunzi b'umuziki batuye mu Bubiligi mu gitaramo kizahabera ku wa 11 Gicurasi, kubera ko yabuze VISA, aharira mugenzi we DJ Fernando.

Mu itangazo uyu musore Melanin Boy yatambukije kuri Facebook yahamije ko atakigiye i Burayi ahubwo uwo bahuriye mu itsinda 'We Love Muzika' DJ Fernando ari we uzamucungura ku rubyiniro.

Yagize ati:"Nashakaga kumenyesha abakunzi banjye ko ntashoboye kuzaboneka mu gitaramo kizabera mu gihugu cy'Ububiligi kubera impamvu zitanturutseho. Nongere nsabe abakunzi bose b'itsinda 'We Love Muzika' bari ku mugabane w'i Burayi kuzitabira, muzereke mugenzi wanjye (DJ Fernando) urukundo."

Amakuru yamenyekanye ko uyu musore yari yiteguye kujya gutaramira abakunzi ba 'We Love Muzika' ahubwo ngo yakomwe mu nkokora no kubura icyangombwa cy'urugendo (VISA).

Abakunzi b'umuziki ndundi bakibona ibyo byatangajwe na Melanin Boy bakamenya kandi ko ibura rya VISA ari ryo ryatumye atajya i Burayi, bahise babazwa na byo bibaza ukuntu umuntu abura VISA mu mwaka wa 2024!

Iri tsinda ry'i Burundi 'We Love Muzika' ritumiwe i Burayi mu Bubiligi mu gitaramo, kizahabera ku wa 11 Gicurasi, cyateguwe na 'Ak'iwacu Event Presents', nyuma yo gukundwa mu ndirimbo zirimo Jolie, Away na Mon Logo igezweho ku munsi wa none. Ni itsinda rifite umwihariko, yaba DJ Fernando cyangwa se Melanin Boy yemerewe gukora indirimbo ku giti ke.

DJ Fernando yamenyekanye mu ndirimbo 'Bellissima' n'aho Melanin Boy yashyize hanze iyo yise 'Elena.' Baherutse guhurira hamwe bakorana 'Mon Logo' bafatanyije na Kadie Kay.

DJ Fernando ni we uzataramira i Burayi wenyine

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.