Urwango rugiye gutuma Davido areka umuziki

Umuhanzi Davido wo mu gihugu cya Nigeria yatangaje ko nyuma ya album azashyira hanze azahita afumyamo asigire umuziki abamwanga.

May 9, 2024 - 23:00
May 9, 2024 - 23:50
 0
Urwango rugiye gutuma Davido areka umuziki

Mu butumwa umuhanzi David Adedeje Adeleke uzwi nka Davido yacishije kuri Instagram yavuze ko hari abantu bashaka ko ava mu muziki, bityo nyuma y'umuzingo w'indirimbo (album) azashyira hanze mu minsi iri imbere, azahita afasha hasi iby'umuziki.

Davido wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Fall, IF na album aherutse gushyira hanze igizwe n'indirimbo 17 zirimo Unavailable yakoranye na Musa Keys, yambwiye abamwanga urunuka, bashaka ko adakora umuziki, ko mu minsi iri imbere azabasigira ibyabo.

Yagize ati:"Si mwe mwese mushaka ko njya hanze y'umuziki bimwe bibi cyane? Muhumure nyuma y'umuzingo w'indirimbo (album) ukurikira, nzahita mpagarika umuziki. Bityo mugire amahoro."

Nubwo yirinze gutangaza abo bamwanga urunuka, aya magambo ya Davido aragaragaza ko hari ibyo yumvise ko hari abamwanga bashaka ko adakomeza gukora umuziki, akaba ashaka kubasigira ibyo bamuziza.

Bije nyuma kandi y'ibimaze iminsi bivugwa ko umubano we na Wizkid utameze neza aho buri umwe avuga ko arenze undi. Ni ibintu bigonganisha n'abafana b'aba bombi, bigatuma bakoresha amatora ku mbuga nkoranyambaga, abafana ba Wizkid bakiganza kurusha aba Davido.

Davido yagaragaje ko hari abantu badashaka ko akora umuziki 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.