Ni iki Dj Poizon Ivy azafasha Bruce Melodie?  

Dj Poizon Ivy yashimye umuziki wa Bruce Melodie amwizeza ubufatanye mu gutumbagiza muzika ye. Uyu ni we wari ushinzwe amajwi (sound) no gucuranga imiziki mu irushanwa nyafurika rya Basketball ryabereye mu Rwanda kuva ku ya 16 Gicurasi kugeza ku ya 30 Gicurasi 2021 (official music and sound coordinator at Basketball Africa League). Mbere yo gusubira muri Amerika gucuranga mu mikino ya NBA yanditse kuri Twitter ye ko azereka isi yose umuziki wa Bruce Melodie

Jun 6, 2021 - 11:37
Jun 6, 2021 - 12:17
 0
Ni iki Dj Poizon Ivy azafasha Bruce Melodie?   

 Bruce Melodie ni we ushinzwe kwamamaza Kigali Arena yakiriye ya mikino twavuze hejuru. Uyu muhanzi ni we wakoze indirimbo yakoreshejwe na rya rushanwa twavuze hejuru.

Birumvikanako Bruce Melodie ari we wahaga ikaze abaje mu rugo rwe (Kigali Arena). Mbere gato yo kwerekeza muri Amerika gucuranga no kugenzura amajwi ya Dallas Mavericks mu marushanwa ya NBA yanditse kuri Twitter ye ati:’’mwite ku magambo yanjye, Bruce Melodie tera imbere’’. Yongeyeho ko ari ubwa mbere yari ahuye n’umuhanzi ugendera ku mahame kandi yamushimiye kuba yaramweretse urugwiro akamwakira neza. Ati:’’Wanyakiriye neza mu Rwanda sinzareka kwereka isi yose ko ushoboye’’.

Dj Poizon Ivy yafasha ate Bruce Melodie?

Igihe cyose agifite akazi ko kugenzura imiziki icurangwa mu mikino itandukanye mu nzu nini zo muri Amerika (In-Arena Deejay) biroroshye gufata indirimbo za Bruce Melodie akazongera ku rutonde bityo Bruce Melodie akagira abafana muri Amerika. Uyu muvangavanzi w’umuziki mu kwakira kwa 2019 yegukanye igihembo muri Afrika Muzik Magazine nk’umu dj wahize abandi muri East Africa. Ibyo bihembo byatangiye I Texas muri Amerika. Mu 2017 yari yahawe igihembo cya Emmy, kimwe mu bihembo bikomeye bitangirwa muri Amerika bimaze imyaka 72. Birumvikanako izina rye rizwi ku isi ku buryo ahantu hose yakomanga bamufungurira. Urugero Bruce Melodie igihe cyose azaba yakoze indirimbo ikwiriye gushyikirwa muri Kenya ntibizamugora kuyigeza ku bitangazamakuru byaho kuko ashobora kunyura kuri DJ Poizon Ivy uhavuka akaba yamuhuza n’abandi bavanga imiziki bakomeye.

Bruce Melodie nakenera gukorana indirimbo n’umuhanzi wo muri Amerika uyu mu dj azamubera ikiraro. Twabonye ko J.Cole yari asanzwe aziranye na Dj Poizon, n’abandi bahanzi bo muri Amerika abenshi bakunda imikino ya Baskteball ku buryo byoroshye kuvugako uyu mu dj yaba afitanye umubano nabo kuko indirimbo zabo nizo akoresha mu mikino ya NBA. Undi musanzu uyu mugore yaha Bruce Melodie ni ukuzakoresha imwe mu ndirimbo ze nko ku mukino wa nyuma uzahuza amakipe azahatanira igikombe cya NBA cyangwa se akajya acuranga indirimbo ze mu mikino ikomeye nka NBA all star game.

 

 

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175